Nk’uko Miss Jojo yabitangaje binyuze kuri paji(page) ye iri ku rubuga rwa facebook, mu gihe cyo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi, hari byinshi byerekanwa nk’amafoto y’agashinyaguro bikababaza gusa bigomba guhabwa agaciro gakomeye kugira ngo abagiye bazahore bibukwa banahabwa agaciro bakwiye.
Ati, “Kwibuka... Nanone. Amarira, agahinda, amafoto y'agashinyaguro n'ibindi by'agahomamunwa u Rwanda rwabonye! Gusa ni ngombwa n'ubwo bidusubiza mu gahinda, kugirango hatagira n'umwe wibagirana, kugirango n'uko byagenze ntibizazime, bitazitirirwa kamere-muntu, kandi ari agahomamunwa.”
Miss Jojo
Yasoje agira ati, “ Twibuke n'ubwo tubabara, bibe impamvu yo gukomera, no kurenga agahinda, tugahobera ubuzima, tukabuhoberera n'abacu bahitwanwe na Genocide. Tukibuka, duharanira kwigira, no kubahesha izina ryiza...”
Munyengabe Murungi Sabin.
TANGA IGITECYEREZO