RFL
Kigali

Byari bishyushye mu birori byo gusoza FESPAD 2013-Amafoto

Yanditswe na: munyaneza evariste
Taliki:3/03/2013 11:24
0




Nk’uko byumvikana mu izina ryayo,muri iki cyumweru Fespad imaze ibera mu Rwanda yaranzwe n’ababyinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo muri Afrika aha twavuga nk’ababyinnyi baturutse muri Namibia,Egypt,Uganda,Burundi,DRC,Rwanda ndetse n’abandi babyinnyi ku giti cyabo.

Iri serukiramuco kandi ryaranzwe no kuzenguruka mu ntara zose z’igihugu aho abaryitabiriye bagendaga basusurutsa abaturage b’u Rwanda ari nako hakorwa amarushanwa mu mbyino zitandukanye.

Ibirori nyirizina byo gusoza ku mugaragaro iri serukiramuco byitabiriwe n’abantu benshi bari baje kwihera ijisho imbyino zo hirya no hino ku isi ndetse n’abahanzi b’ibyamamare nka Kidum,Jay Polly,Dreamboys,Beenie Man wo muri Jamaica,Ice Prince wo muri Nigeria,n’abandi.

abantu

Abantu bagendaga biyongera kuri Stade Amahoro

bdi

Abarundi n'ingoma zabo nibo babimburiye abandi

drc

Abo mu gihugu cya Repulika iharanira demokarasi ya Congo bashimishije benshi

egypt

Abo mu gihugu cya Misiri nabo berekanye uko iwabo babyina

Rda

Abanyarwanda nabo bari babukereye

ug

Abo mu gihugu cya Uganda nabo berekanye imbyino gakondo z'iwabo

abayobozi

Abayobozi batandukanye bari baje kwihera ijisho

ibihembo

Abitwaye neza kurusha abandi bahembwe.Aha ministiri Kanimba yashyikirizaga ibihembo abarushije abandi

Mitali

Ministiri Mitali Protais yashimiye abitabiriye iri serukiramuco ndetse na RDB yariteguye anifuriza ikaze ku bindi birori bitandukanye bizabera mu Rwanda

joy

Abitabiriye fespad 2013 bishimiye uburyo bakiriwe

Dreamboyz

Itsinda Dream Boys ryashimishije abantu mu ndirimbo  zabo zicuranze mu buryo bw'umwimerere

Jay Polly

Hakurikiyeho Jay Polly nawe washimishije imbaga

Kidum

Umuhanzi Kidum yerekanye ko ari umuririmbyi wo ku rwego rwo hejuru

ice prince

N'ubwo bamwe bavugaga ko batamuzi,hari ababonye Ice Prince bisa no kubonekerwa

Beenie

Beenie Man yatangiye asetsa abantu

 

Tubabwire ko iyi ari inshuro ya 8 iserukiramuco nyafurika ry'imbyino FESPAD ribera mu Rwanda rikaba riba inshuro 1 mu myaka ibiri.

 

Robert Musafiri

Photo:Jean Luc Imfurayacu

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND