Nk’uko byumvikana mu izina ryayo,muri iki cyumweru Fespad imaze ibera mu Rwanda yaranzwe n’ababyinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo muri Afrika aha twavuga nk’ababyinnyi baturutse muri Namibia,Egypt,Uganda,Burundi,DRC,Rwanda ndetse n’abandi babyinnyi ku giti cyabo.
Iri serukiramuco kandi ryaranzwe no kuzenguruka mu ntara zose z’igihugu aho abaryitabiriye bagendaga basusurutsa abaturage b’u Rwanda ari nako hakorwa amarushanwa mu mbyino zitandukanye.
Ibirori nyirizina byo gusoza ku mugaragaro iri serukiramuco byitabiriwe n’abantu benshi bari baje kwihera ijisho imbyino zo hirya no hino ku isi ndetse n’abahanzi b’ibyamamare nka Kidum,Jay Polly,Dreamboys,Beenie Man wo muri Jamaica,Ice Prince wo muri Nigeria,n’abandi.
Abantu bagendaga biyongera kuri Stade Amahoro
Abarundi n'ingoma zabo nibo babimburiye abandi
Abo mu gihugu cya Repulika iharanira demokarasi ya Congo bashimishije benshi
Abo mu gihugu cya Misiri nabo berekanye uko iwabo babyina
Abanyarwanda nabo bari babukereye
Abo mu gihugu cya Uganda nabo berekanye imbyino gakondo z'iwabo
Abayobozi batandukanye bari baje kwihera ijisho
Abitwaye neza kurusha abandi bahembwe.Aha ministiri Kanimba yashyikirizaga ibihembo abarushije abandi
Ministiri Mitali Protais yashimiye abitabiriye iri serukiramuco ndetse na RDB yariteguye anifuriza ikaze ku bindi birori bitandukanye bizabera mu Rwanda
Abitabiriye fespad 2013 bishimiye uburyo bakiriwe
Itsinda Dream Boys ryashimishije abantu mu ndirimbo zabo zicuranze mu buryo bw'umwimerere
Hakurikiyeho Jay Polly nawe washimishije imbaga
Umuhanzi Kidum yerekanye ko ari umuririmbyi wo ku rwego rwo hejuru
N'ubwo bamwe bavugaga ko batamuzi,hari ababonye Ice Prince bisa no kubonekerwa
Beenie Man yatangiye asetsa abantu
Tubabwire ko iyi ari inshuro ya 8 iserukiramuco nyafurika ry'imbyino FESPAD ribera mu Rwanda rikaba riba inshuro 1 mu myaka ibiri.
Robert Musafiri
Photo:Jean Luc Imfurayacu
TANGA IGITECYEREZO