RFL
Kigali

Korali Call on Jesus igiye kumurika alubumu yayo ya mbere

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:15/02/2013 8:36
1


Korali Call on Jesus igizwe n'abaririmbyi biga muri KIST, KHI na Kaminuza nkuru y' u Rwanda i Kigali igiye kumurika alubumu yayo ya mbere, mu bitaramo bigera kuri bitatu.



Mu magambo twatangarijwe n’muyobozi wa Choral Call On Jesus Bwana UWAYEZU Fidele yagize ati: “Ubu tugiye gushyira ahagaragara indirimbo zacu Album yambere twise “Araje Yesu” ikaba igizwe nindirimbo 10. Tuzakorera launch ahantu hatatu ku bihe bitandukanye, kuwa 17/2/2013 saa munani n’igice kuri Cathedral Saint Etienne mu Biryogo, kuwa 24/2/2013 saa munani muri KIST, kuwa 10/3/2013 saa munani i Remera mugiporoso kurusengero rwa EAR Paroisse Remera Tukaba dutumira abantu bose kuzaza bakabana natwe kuko ariyo nkunga yibanze tubifuzaho cyane ko hose kwinjira bizaba ari ubuntu”.

Nk’uko yakomeje abidutangariza ngo imyiteguro iri kugenda neza, kandi byose bizeyeko bizagenda neza.

korali

Mu mwaka wa 2005 Korali yatangiranye n’abaririmbyi bagera ku 10 mu mpera z’uwo mwaka nibwo choral yabonye n’izina yitwa “Call on Jesus” nanubu ikaba ariko yitwa maze ihita inashyiraho n’umurongo ngenderwaho nk’abaririmbyi kugirango bibafashe kugera ku ntego bari biyemeje.  Ibyo byatumye umurimo w’ivugabutumwa bari bashyize imbere ugira imbaraga.

Mu mwaka wa 2007 choral ntiyigeze ijya hasi yabaririmbyi 30 none ubu ifite abaririmbi 45 bose bakiri kwiga muri KIST, KHI cyangwa NUR mu ishami ry’itangazamakuru riri i Kigali. Ikaba kandi ifite abandi bagera kuro 50 bari hirya no hino mu gihugu cyacu no hanze yacyo barangije kwiga ariko kuko babaye muri iyi Choral bagira uruhare mubikorwa byayo bya buri munsi cyane ko bazi neza ko Choral ari iyabo.

Intego za Choral Call on Jesus harimo kubwira urubyiruko nabakuze bari muri kaminuza, mu mashuri yisumbuye namakuru ko bakwiye kwakira Yesu nkumwami n’umukiza wabo nkurufunguzo rwejo habo hazaza tubinyujije mundirinbo.

Muri izo ntego harimo kandi kumenyesha no kwibutsa  abantu ko turi ab’Imana yaremye  kandi ko yaturemeye imirimo tugomba gukora kandi mugihe gikwiriye buri wese azahemberwa ibyo yakoze. Bagomba kandi gukora ivugabutumwa muma paruwase atandukanye hirya no hino yo mu itorero Anglican mu Rwanda ndetse n’ivugabutumwa mu itsinda ry’abantu abo aribo bose aho bari hose bashobora kubaha ikaze hamwe n’ivugabutumwa rivanze nibikorwa aho biri ngombwa.

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusabimana Moie5 years ago
    Iyokolali Ndayishyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND