Mu ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza 2012, umuhanzi Kizito Mihigo yongeye gutaramira abakristu bo mu mugi wa Kigali. Igitaramo cyabereye muri Centre Christus I Remera cyitabiriwe n'abantu bagera ku 1500.
Muri iki gitaramo cyatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, hakusanyijwe amafaranga yo gukomeza kubaka Chapelle ya Centre Christus.
UMVA INDIRIMBO ADESTE FIDELES YA KIZITO MIHIGO.
Mu gice cya mbere cy’iki gitaramo, Kizito Mihigo yacurangaga anaririmba indirimbo za Noheri mu ndimi zitandukanye, abari bitabiriye igitaramo nabo bakamufasha. Amagambo y’izo ndirimbo, yose bayasomaga ku kibahu kinini (screen).
Kizito Mihigo imbere y'imbaga y'abakristu bari baje muri iki gitaramo cya Noheli.
Usibye indirimbo za Noheri, Kizito Mihigo yaririmbye indirimbo yahimbiye Bikira Mariya n’ubutumwa bwatanzwe i Kibeho. Izi ndirimbo zose yabanzaga kuzisobanura ari nako abwira abari aho amateka y’amabonekerwa y’i Kibeho.
Kizito yaririmbye anacuranga.
Muri iki gitaramo hari n'abayobozi bakuru b'igihugu. Uyu ni Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo.
Nk’uko bisanzwe mu bitaramo by’uyu muhanzi, abantu b’ingeri zose bari bitabiriye iki gitaramo cya Noheri. Urubyiruko rwabyinnye biratinda, ariko abasheshe akanguhe nabo bari benshi. Abihayimana bo muri Centre Christus bakuriwe na Padiri Kizito Niyoyita, bagaragaje ko bishimiye cyane ubutumwa bwatanzwe na Kizito Mihigo mu ndirimbo ndetse no mu magambo, banavuga ko bazakomeza gufatanya nawe mu nyungu za Kiriziya n’abakristu bahasengera.
Abantu bari bahimbawe.
Munyengabe Murungi Sabin.
TANGA IGITECYEREZO