Kuri iki cyumweru itariki 17 Ugushyingo 2024 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riratangiza shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu bahungu n’abakobwa, ariko mu bakobwa ni umwihariko kubera ko harimo inkunga ya FIFA.
Muri gahunda yo gutangiza shampiyona y’abatarengeje imyaka 17, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rifite icyizere ko mu cyiciro cy’abagore uyu mukino uzatera imbere cyane kuko abakinnyi bazajya bagaragara bakiri bato, aho usanga mu Rwanda uyu mukino utaratera imbere cyane mu cyiciro cy’abagore.
N’ubwo
shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu bagore igiye gutangira muri 2024, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamuritse uyu mushinga mu
ishyirahamwe r’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, mu mpera za 2022 maze uhabwa
umugisha, none ku itariki 17 Ugushyingo uratangira amakipe ameze neza kubera inkunga ya
FIFA.
FIFA imaze
imyaka ine itangije gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bagore, aho
itera inkunga mu byiciro bitandukanye ariko igafasha ishyirahamwe ryatanze
umushinga ufite igenamigambi rigera mu myaka ine, na FERWAFA ikaba yaratanze
umushinga muri FIFA wo gutangiza shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu bagore.
Mu makipe
azatangira shampiyona ku cyumweru mu cyiciro cy’abagore, yahawe ibikoresho
bihagije harimo imyambaro yo gukinana ubwoko bubiri, uturindantoki tw'abazamu
dutatu kuri buri kipe, imyambaro yifashishwa mu myitozo, imipira
20 ikinwa n’abakinnyi babigize umwuga, imipira ine ikinwa n’abana,
anahabwa amafaranga.
Ku itariki
17 Ukwakira 2024 hatangijwe shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu cyiciro cy’abagore,
kugeza ubu amakipe 12 niyo yamaze kwiyandikisha azakina icyiciro cya mbere.
Shampiyona y’abatarengeje
imyaka 17 mu bagore igiye gukinwa mu buryo bwihariye ariko ikinwa kinyamwuga. Mu
myaka yabanje iyi Shampiyona yajyaga ikinwa nta gahunda, aho nko muri 2022
yakinwe iriko igakinwa mu buryo bw’ibigo by’amashuri n’andi makipe asanzwe
ariko nyuma yaho muri 2023 ntikinwe muri 2023.
Shampiyona y’abagore
mu batarengeje imyaka 17 izanye imigisha idasanzwe kuko FIFA yateye
inkunga umupira w’abagore mu byiciro bitatu harimo Womens Football Campaign
ijyanye no gukundisha abana bato b’abakobwa umupira w’amaguru, Coaching Mentorship bijyanye no kongerera ubumenyi abatoza na Club Licencing, aho amakipe ahabwa
uburenganzira bwo gukina shampiyona zijyanye n’aho umupira ugeze muri iki
gihe.
Ku nkunga y’amafaranga FIFA yatanze ibihumbi 10$ yo gufasha muri gahunda ya Womens Football Campaign inatanga ibikoresho byo gukoresha muri iyo gahunda.
Muri gahunda ya Club
licencing, FIFA yatanze inkunga y’ibihumbi 25$. Ni mu gihe mu gutegura
shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu bagore ho FIFA yatanze inkunga y’ibihumbi
50$ inatanga ibikoresho byo kwifashisha muri iyi mukino.
Perezida wa
FERWAFA Munyantwari Alphonse yashimangiye ko gutangiza shampiyona y’abatarengeje
imyaka 17 mu bagore ari igikorwa kimaze igihe gitegurwa.
Munyantwali
Alphonse yagize ati: "Iki ni igikorwa kiri muri gahunda yateguwe y’ibikorwa
tuzakora muri iyi myaka mu mupira w’abagore. Ni igikorwa tuzanakora dutanga
inkunga mu bikoresho ndetse n’amafaranga.
Ibyateganyijwe
bizahabwa amakipe y’abatarengeje imyaka 17 mu bagore harimo ibikoresho,
imyenda, ndetse n’amafaranga azabafasha uko ari amakipe 12 ashamikiye ku makipe
yo mu cyiciro cya mbere.
Amakipe
yahawe imyenda ihagije, imipira yo gukina ndetse banahabwa amafaranga hafi
miliyoni enye kuri buri kipe. Amafaranga bazayabona mu byiciro aho icyiciro
cya mbere akaba ari kuri uyu wa Gatanu, iby'ibanze birahari kugira ngo shampiyona y’abagore
ikinwe neza.
Perezida wa FERWAFA yasabye amakipe yahawe ibikoresho kuzabifata neza, anasaba abayobozi b’amakipe kuzaharanira gukora kinyamwuga kugira ngo umupira w’amaguru mu bagore utere imbere.
Munyankaka Ancille
komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu bagore muri FERWAFA, yavuze
ko ari iby’agaciro kuba shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu bagore igiye
kubaho, kuko ngo bari bamaze imyaka myinshi babyifuza.
“Icya mbere
ni uko tugiye gukina amarushanwa y’abatarengeje imyaka 17, ibikoresho
birahagije, ikindi kandi hari ubuyobozi. Ni igikorwa cyo kwishimira kandi natwe
twakoze umushinga twarabyishimiye.
“Amakipe
bayahaye amafaranga mu byiciro aho icyiciro cya mbere ikipe yahawe miliyoni
1.8 Frw andi bakazayahabwa mu mikino yo kwishyura.
Ancille nk’intyoza
mu mupira w’amaguru mu bagore yashimangiye ko imbogamizi zisanzwe mu mupira w’amaguru
mu bagore zitazagaragara muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 kubera ko
ibikoresho byose bihari, ndetse amakipe akaba yanahawe amafaranga yo kuzifashisha.
Kugeza ubu
amakipe 12 azakina icyiciro cya mbere mu batarengeje imyaka 17, ashamikiye ku
makipe n’ubundi asanzwe akina icyiciro cya mbere ariyo Rayon Sports WFC,
Indahangarwa WFC, Kamonyi WFC, Inyemera WFC, As Kigali WFC, Bugesera WFC, APR
WFC, Muhazi WFC, Police WFC, Forever G WFC, Fatima WFC na Mutunda WFC.
Amakipe azakina shampiyona y'abatarengeje imyaka 17 mu bagore yahawe imipira ihagije yo gukina
Perezida wa FERWAFA Munyatwali Alphonse umwe mu bishimiye inkunga ya FIFA yo guteza imbere umupira w'amaguru mu bagore mu Rwanda
Amakipe azakina shampiyona y'abatarengeje imyaka 17 mu bagore yahawe imyambaro ihagije
TANGA IGITECYEREZO