Highsec Security Company Ltd ni isosiyete icunga umutekano yashinzwe ku gitekerezo cy'urubyiruko rwishyize hamwe rwiyemeza gukura amabokomu mufuka. Kuri ubu bakaba bamaze imyaka 3 bakorera mu gihugu hose ndetse bakomeje kuba intangarugero mu kazi bakora.
Mu kiganiro n’abayobozi ba High Sec Security batangarije Inyarwanda.com uko igitekerezo cyo gushinga iyi sosiyete cyabajemo.
Bwana Sinzinkayo Eugene umuyobozi mukuru ati: “Ibi tubikora nka Business nk’izindi ikindi kandi ni ikintu ubona gishobora kugira inyungu, birunguka iyo ubikoze neza, mbese twihangiye umurimo muri serivise z’umutekano.”
Abajijwe akarusho bafite kurusha abandi batanga serivisi nk’izi, Eugene yagize ati: “Hari ikintu abantu bari barishyizemo ko abasekirite bamwe batizewe, abandi bariba mbese bafite uko babivuga ku buryo bubi, aho niho twahereye, twubaka isosiyete nk’abantu bakiri bato ariko ifite abakozi bahuguwe kandi bakurikiranwa umunsi ku wundi.”
Eugene akaba yemeza ko amahugurwa n’ikurikirana bagirira abakozi babo bituma batanga serivise z’intangarugero, akaba aribyo bituma bakomeza kugirirwa icyizere aho barinda hose.
Eugene Sinzinkaboumuyobozi wa HighSec mu biro
High Sec, Nyuma y’imyaka 3 itangiye gukora ikaba ifite abakozi bashinwe kurinda umutekano barenga 160 barinda umutekano ahantu hatandukanye nko mu bigo byigenga, ibya leta, ibigo by’imari iciriritse (microfinance) ingo z’abantu ku giti cyabo, bakanarinda abantu ku giti cyabo ndetse bakaba bafite umushinga wo gushinga indi mitwe yihariye harimo n’umutwe ushinzwe kurinda ibirombe.
Mu karusho iyi kompanyi igira kubo icungira umutekano, harimo ko iba yishyuye ubwishingizi ku buryo iyo hagize ikibazo kivuka bwa bwishingiza buhita bwishyura icyahungabanye.
BAmwe mu bakozi ba Highsec mu myambaro y'akazi
Muri Highsec habarurirwamo n'ab'igitsina gore.
Highsec ifite icyicaro i Remera ahateganye n'urusengero rw'Abadivantisiti.
Jean Paul IBAMBE
TANGA IGITECYEREZO