RFL
Kigali

Uyu munsi ni ibyishimo n'umunezero kuri VD Frank

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/08/2012 0:00
0




Umuhanzi VD Frank kuri uyu munsi ari mu byishimo bidasanzwe kubera imyaka 26 amaze abonye izuba.

 Kuri uyu munsi, VD Frank ari mu munezero udasanzwe ndetse akaba ashima Imana mu buryo budasanzwe kubera imbabazi n’ubuntu ikomeje kumugirira akaba agihumeka umwuka w’abazima.

VD FRANK

Ni ibyishimo kuri VD Frank kuri uyu munsi yujuje imyaka 26 y'amavuko.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu muhanzi usigaye ugaragara cyane mu ruhando rwa sinema nyarwanda twamubajije icyo yishimira cyane muri iyi myaka 26 amaze ku isi maze asubiza agira ati: “Uyu munsi uba ukomeye cyane, umeze nk’uwo nzakoreraho ubukwe cyangwa uwo nzapfiraho.”

Ku isaha ya saa moya z’ijoro nibwo VD Frank n’abafana be ndetse n’inshuti ze bari buhurire muri Ebenezer Coffee Shop and Restaurant iherereye mu nyubako nshya y’isoko rya Nyarugenge maze basangire nawe ibyishimo by’uyu munsi.

UMVA IBYISHIMO VD FRANK AFITE KURI UYU MUNSI.

Kubera umubare munini w’abantu uyu muhanzi ateganya ko bashobora kwitabira umunsi we w’amavuko, yirinze kugira umuntu n’umwe atumira gusa umufana wese ngo aze yisanga nta n’umwe uhejwe. Ati: “Umufana waza ntitwamwirukana, urumva ko ntashobora gutumira inshuti zanjye zose bitanyorohera ariko ubishaka wese aze.”

VD Frank yakuze afite inzozi zo kuzamenyekana , kuba umuhanzi cyangwa umukinnyi wa filimi. Ati: “Nakuze mfite inzozi zo kuzamenywa n’abantu byibuze 300, bishatse kuvuga ko numvaga nzaba umuhanzi cyangwa umukinnyi wa filimi kandi nabigezeho. Ikindi nifuzaga kuzagera mu bihugu byo hanze 2 kandi nabigezeho kuko nabaye mu bihugu byinshi.”

VD FRANK

VD Frank yujuje imyaka 26 abonye izuba.

Abajijwe agashya yaba yakorewe kuri uyu munsi VD Frank (Aseka cyaneee) yagize ati: “ ikintu cyanshimishije cyane, cyane cyane… ni uko umubare munini w’abantu banyifurije anniversaire ni abakobwa kandi mfite n’inshuti z’abahungu.”

Isabukuru nziza kuri VD Frank!

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND