Guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2025, u Bushinwa buzatangira kwigisha amasomo y’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence AI) kuva ku myaka 6 y’amavuko.
Iyi gahunda nshya izashyirwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho buri munyeshuri azajya ahabwa nibura amasaha umunani y’amasomo ya AI buri mwaka.
Uko abana bakura niko amasomo azagenda arushaho kugenda abyazwa umusaruro. Abana bo mu mashuri abanza bazahabwa amasomo abigisha ibijyanye n’ubumenyi bw’ibanze kuri AI, binyuze mu mikino n’ibikorwa bifatika bibinjiza neza mu bwonko bw’ubumenyi bugezweho. Abo mu mashuri yisumbuye yo hagati (middle school) bazahugurwa ku ikoreshwa rya AI mu buzima busanzwe, mu gihe abo mu mashuri yisumbuye y’impera (high school) bazibanda ku guhanga udushya dukoresha AI ndetse no gukora imishinga y’ubushakashatsi.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga chinadaily.com.cn mu nkuru yasohotse muri Werurwe 2025, iyi gahunda izaba ishyigikiwe na Leta y’u Bushinwa binyuze mu gutanga ibikoresho, kugena abarimu b’inzobere ndetse no gutegura integanyanyigisho zihariye zijyanye n’imyaka y’abanyeshuri. Amasomo ya AI azashyirwa nk’isomo ryigenga cyangwa agashyirwa mu masomo asanzwe nka siyansi n’Ikoranabuhanga (ICT).
Ibi byose bigamije gufasha urubyiruko rw’u Bushinwa kumenyera hakiri kare uko isi ya none n’ejo hazaza izaba imeze, cyane cyane mu rwego rwo guhatanira isoko mpuzamahanga rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Afurika n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birashishikarizwa gukurikiranira hafi aya mavugurura, mu rwego rwo kudasigara inyuma mu isi yihuta y’ikoranabuhanga.
Amafoto yuburyo abana batangiye kwigishwamo
TANGA IGITECYEREZO