Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kugira uruhare mu kurinda ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
RIB yagaragaje ko hari bamwe bagaragaza imvugo zibiba urwango, zigoreka cyangwa zigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu gukoresha amagambo agabanya uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa akagaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside yakorewe Abatuts.
Mu butumwa bwa RIB yagize iti: “Abakoresha imbuga nkoranyambaga birinde imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigamije kuyobya rubanda nko kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo cyangwa kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uru rwego rwagarutse ku kamaro ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guca intege abarokotse nko kubangamira umutungo wabo no kwangiza inzibutso cyangwa ibimenyetso bifatika by’amateka.
RIB yanenze ibikorwa bigayitse bikorwa n’abantu bagamije gusubiza abarokotse mu bihe bibi banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nko kubangamira uburenganzira bwabo, gutema imyaka yabo, kwangiza amatungo cyangwa ibikoresho byabo by’ubuzima bwa buri munsi.
Yanasabye buri wese kwamagana imvugo n’ibikorwa biganisha ku ivangura, urwango n’amacakubiri, harimo no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bubiba inzangano cyangwa bukomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
RIB kandi yashishikarije Abanyarwanda bose, by’umwihariko urubyiruko, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka, buharanira ukuri n’ubwiyunge, kandi burwanya icyo ari cyo cyose gishobora gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo.
TANGA IGITECYEREZO