Kigali

Uko Mutanguha Fred yari agiye kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi akarokorwa n'uwavuze ko ari Umurundi ‎

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/04/2025 0:22
0


Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aegis Trust, Mutanguha Freddy yavuze uko yari agiye kwicwa azira ko ari Umututsi gusa akarokorwa n'Umugabo wavuze ko ari Umurundi. ‎



 ‎Ni ibikubiye mu buhamya Mutanguha Fred ubwo Perezida Kagame yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. 

‎‎Uyu mugabo yavukiye i Burundi mu 1976, aho ababyeyi be bari bamaze imyaka itatu bahungiye kubera kwicwa kw’Abatutsi kwabaye mu Rwanda n’ubutegetsi bwariho mu 1973.

‎‎Se yaje kugwa i Burundi azize impanuka y'imodoka ubundi we na Nyina bagaruka mu Rwanda bajya  mu karere ka Karongi. Nyuma nyina yaje gushaka undi mugabo wari warapfushije umugore akamusigira abana batatu, bajya Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati ari naho yakuriye.

‎‎Mutanguha Freddy yavuze uburyo ubwo yigaga mu mashuri abanza i Mushubati umwarimu wabo yahagurukije Abatutsi gusa we akajijinganya ubundi bimuviramo kuribwa ikinyuguti n'uwo mwarimu.

‎‎Ati"Umwarimu wacu niga mu mwaka wa kabiri, yahagurukije abana b’Abatutsi, buri gihembwe hari ifishi buzuzaga bagashyiraho ubwoko bwa buri mwana. Nibwo yaduhagurukije njye ndajijinganya, yaranyegereye andya ikinyunguti arambwira ngo wowe mama wawe ni umwarimu wigisha hano ukaba utazi ko uri inyenzi?".

‎‎Yakomeje avuga ko icyo  gihe bigishijwe  ubugome, ubugizi bwa nabi ndetse ko ikibabaje bikaba byarigishijwe mu mashuri mu byiciro bitandukanye.

‎‎Mutanguha Fred yavuze ko  ubwo Jenoside yari itangiye, yagiye i Mushubati kuri Komine y’iwabo asanga hahungiye Abatutsi benshi, ariko barimo gusabwa kujya mu yindi Komine yitwaga Mabanza ngo abe ari ho barindirwa, agarutse abibwira ababyeyi be, ariko nyina amubwira ko byarangiye, bamaze kugotwa bagiye kwicwa.

‎‎Nyina  wa Mutanguha yaje kumugira inama yo kujya kwihisha ku mukecuru utarahigwaga witwaga Kankindi, wamurangiye inshuti ye yitwaga Peter bari bariganye mu mashuri abanza  ko ari ho yakirira, ajyayo, akaba ari ho nyina yakomeje kujya amusura.

‎‎Yavuze ko yari agiye kwicwa ariko akarokorwa n’umuturage wavuze ko nyina yatahanye abana babiri b’Abarundi bituma aticwa we na mushiki we bakurikiranaga ariko ababyeyi be barabajyana bajya kubicana n’abandi bashiki be.

‎‎Ati"Nko mu gihe cya Saa Tanu nibwo Interahamwe zikoranyije ,izo zitwaga imihembezo zaturutse ahitwa Kumunini n’ahitwa i Gafunga zose zikoranira iwacu ubwo ab’Iwacu rero bari barimo bakwirwa imishwaro buri wese ashaka kwirwanaho ngo ajye gushaka aho yihisha. Barakomeje rero barabahiga baza kubakusanya nanjye baramvumbura aho narindi duhurira mu Gahinga. 

‎‎Naje kugira amahirwe sinzi umuntu watereye ijwi mu baturage aravuga ngo Dorothea(Nyina) yashatse hano ashakana abana babiri kandi bari baturutse i Burundi abo bana bashobora kuba ari Abarundi. Ubwo abari bariho baduhiga bashaka kudukusanya ngo batwice bahita bafata ababyeyi bafata n’abana ubwo baba barabirukankanye".

‎‎Bahise bava aho bahungira kwa nyinawabo wabaga hafi yo ku Rutare rwa Ndaba(muri Karongi), yari yarashatswe n’umugabo utarahigwaga.

‎‎Mutanguha Fred yavuze ko uwo mugabo byaje kumugora gukomeza kurinda umugore we n’abo bana bari bamuhungiyeho, ahitamo kubagira inama yo guhungira aho batazwi, ariko abaha indangamuntu ye yari yanditswemo amazina y’abana be bitwaga Albert na Ukwibishaka.

‎‎Ubwo bavaga muri urwo rugo, bakomeje berekeza i Kaduha ku Gikongoro, aho hari n’izindi mpunzi zaturutse mu bice bitandukanye birimo na Kigali.

‎‎Yavuze ko aho hari muri Zone Turquoise aho abantu bakomeje kwicwa na nyuma y’uko mu bice byinshi by’igihugu Inkotanyi zari zaramaze kuhagera no guhagarika Jenoside.

‎‎Mutanguha yaje kuva mu nkambi y’impunzi yiyemeza gusanga Inkotanyi yumvaga ko ziri ku musozi wo hakurya y’aho bari bari kandi ko nyuma yo guhura nazo zamwijeje ko atagipfuye.

‎‎Yaje kuva ku Gikongoro yerekeza i Kigali, aho yatwawe mu modoka ya Croix Rouge imugeza muri gare, yigira inama yo kujya i Gikondo kwa Se wabo wari uhatuye nubwo yaje gusanga yarishwe ubundi afata umwanzuro wo kurara mu itongo.

‎‎Yavuze ko ubwo yari aryamye muri iryo tongo yatangiye gutekereza cyane, mu gahinda kenshi no kwibaza uko azongera kubona mushiki we, bwarakeye asubira kuri gare mu Mujyi wa Kigali ahasanga umusore wari umushumba mu bice by’iwabo, amujyana mu bandi bantu b’i Mushubati bari baraje i Kigali kera.

‎‎Nyuma yaho Mutanguha yaje guhura na Sewabo wari uvuye i Burundi, amubwiye ko yasize mushiki we mu mpunzi i Kaduha, sewabo amuhuza n’umusirikare w’Inkotanyi wamujyanye bajya kumushaka baramubona.

‎‎Yahisemo gusubira mu ishuri nubwo hari ubukene bwinshi, hari abana b’impfubyi bafite agahinda ariko ko leta yiyemeje kuba umubyeyi.

‎‎Ati “Hari agahinda gakomeye, hari n’ubukene bwinshi. Leta rero yatubereye umubyeyi, ijya mu cyuho cy’ababyeyi bacu, ishyiraho FARG baduha icyangombwa cyose cyari gikenewe ngo twige". 

‎‎Umusingi leta yacu yaduhaye wo kubaho ni igihango gikomeye tudashobora gutatira, tugomba kwigisha n’abana bacu”.

‎‎Yashimiye Perezida Kagame "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndagira ngo mbashimire, umusingi Inkotanyi zaduhaye, ni igihango gikomeye tutazigera dutatira, zaduhaye icyizere cyo kubaho. Twabaye abagabo, rya jambo rya mama, ubu ndi umugabo narashatse, mfite abana batanu."

‎ Mutanguha Fred yari agiye kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi arokorwa n'uwavuze ko ari Umurundi ‎






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND