Mu gihe Abanyarwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Andy Bumuntu yahamagariye kugira uruhare mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi barwanya mu buryo bwose ingengabitekerezo yayo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Andy Bumuntu yagize ati: "Uyu munsi turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho abavandimwe bishe abavandimwe babo, aho ababyeyi bishe abana babo, aho abantu batwawe ubuzima kubera uko basa, uko bavutse."
Yakomeje avuga ko ibyo byose bitatunguranye ahubwo byamaze imyaka myinshi bitegurwa ndetse biza gushyirwa no mu bikorwa kubera kwigishwa ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: "Uyu munsi imyaka 31 irarangiye. Ntabwo ari mike, ariko nta nubwo ari myinshi. Ingengabitekerezo iracyahari, iracyagaragara."
Mu butumwa bwe, yakomeje abwira urubyiruko ati: "Ntabwo dushobora kwemera ko dusubira aho twavuye. Niyo mpamvu ngomba kugira uruhare, ugomba kugira uruhare kuri buri muntu wese ushobora kuba yashaka kukwigisha amacakubiri.
Yaba inshuti yawe, yaba umubyeyi wawe, yaba uwo mwigana cyangwa se mukorana, ugomba kumubwira ko nta hantu na hamwe amacakubiri yagejeje Abanyarwanda."
Andy Bumuntu, yasabye urubyiruko guha agaciro ababuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuba hafi abagizweho ingaruka na yo, aboneraho no kubasaba kugira uruhare mu kongera kubaka Igihugu.
Uyu muhanzi kandi, yavuze ko 'Ntibizongere ukundi atari nteruro gusa ahubwo inzira y'ubuzima.' Ati: "Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni, isiga imfubyi, isenya imiryango, n'ubu ibikomere byayo biracyari bibisi nyuma y'imyaka 31. Uyu munsi, mpagararanye n'abatarakira, abafite uburibwe budasobanurwa n'amagambo."
Umuhanzi Andy Bumuntu yahamagariye urubyiruko gutanga umusanzu warwo mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi
TANGA IGITECYEREZO