Jenoside ntabwo ibaho ku buryo butunguranye ahubwo irategurwa ikabona gushyirwa mu bikorwa. Irangwa n’ibihe bimwe na bimwe hakaba n'ibikorwa bigomba kubaho cyangwa gushyirwaho na Leta mu buryo bushyigikira ibikorwa bya Jenoside.
Gregory H. Stanton ni Umunyamerika wahoze ari umushakashatsi ku bya Jenoside muri Kaminuza ya George Mason. Yakoze igishushanyo cy’ibice icumi cyigaragaza itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside aho bisobanura uburyo bwose bwa Jenoside ndetse n’intambwe zinyuranye zigana ku bikorwa bya Jenoside.
Buri gihe ku gice cya mbere hari amahirwe ku bagize umuryango cyangwa ku rwego mpuzamahanga yo guhagarika ibi bice mbere y’uko Jenoside ibaho.
1. Gucamo abantu ibice (Classification): Hashyirwaho ibinyuranyo hagati y'abantu n'abandi bigamije kubacamo ibice no kubatandukanya "twe" na "abo," hifashishijwe imyumvire y’ivangura cyangwa kwirengagiza abantu bakabonwa nk’abatandukanye nabo.
Urugero: Mu Rwanda, mu 1994, Abahutu n’Abatutsi bari baratandukanijwe mu buryo bubi aho abakoloni babaciyemo ibice bagendeye ku byiciro by'ubukungu byari bisanzwe bihari, abantu batangira kwishishanya aho Abahutu babonaga Abatutsi nk'abanzi b'igihugu. Ibi byatuma habaho amacakubiri akomeye yaje gushyitsa kuri Jenoside.
2. Gushyiraho ibirango bibaranga (Symbolisation): Kuba abantu batandukanye bigaragazwa n'ibishushanyo, ibirango cyangwa ibimenyetso by'ivangura. Urugero: Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abarenga miliyoni bakaba bari bafite ibimenyetso by'ubwoko bw'abatutsi byatumye bahura n'ibibazo bikomeye. Ibi byashatse kwerekana ko batari abantu nk’abandi.
3. Kubiba ivangura (Discrimination): Igice aho abantu bagambiriwe gukorerwa Jenoside babuzwa uburenganzira bwabo nko kubyara no kororoka, kwiga, kujya mu myanya y'ubuyobozi no kubuzwa uburenganzira bwa kibyeyi.
Urugero: Mu Rwanda mu mwaka wa 1994, amategeko agenga abanyapolitiki ndetse n’Abatutsi yatumaga bavanwa mu mwanya ifata ibyemezo, politiki, uburezi nu mu nzego za leta mu rwego rwo kubigizayo ngo batabavangira mu butegetsi.
4. Guteshwa agaciro no kwamburwa ubumuntu (Dehumanisation): Abantu babonwa nk'abantu batagira agaciro ugasanga babita amazina abatesha agaciro abima uburenganzira. Urugero: Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Abatutsi bateshejwe agaciro babita inyenzi, inzoka, umusundwe n'andi mazina agamije kubaharabika akabagaragaza nkaho atari Abantu nkabandi.
5.Gutegura (Organisation): Jenoside iba, ariko buri gihe yateguwe ndetse na Leta ikayigiramo uruhare. Imiryango ikora ivangura itegura abantu bashobora gukora ibikorwa byo kurimbura abantu benshi mu gihe gito.
Urugero: Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hashyizweho ibikorwa byateguwe byo gutera ingabo mu bitugu ndetse n’ingufu zo guhangana hashyirwaho umutwe w'Interahamwe, Impuzamugambi za CDR n'indi mitwe y'atozwaga kwica umubare munini kandi mu gihe gito. nka Jenoside yakorewe Abayahudi bicishwaga gaze ari abantu benshi kandi bashyizwe ahantu hafunganye bagapfa baheze umwuka.
6. Kubishyira mu itangazamakuru (Polarisation): Akenshi ibikorwa byo gukwirakwiza amakuru y’urwango hifashishwa Radio, ibinyamakuru na televiziyo mu gukora ubukangurambaga, cyane cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga cyangwa itangazamakuru.
Urugero: Mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside, ibikorwa by’urwango byakozwe cyane cyane binyuze mu itangazamakuru, nk’urugero ni Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yagize uruhare mu gukwirakwiza urwango no gukangurira Abahutu kugira uruhare muri Jenoside na Radio Rwanda n'ibinyamakuru nka kangura n'ibindi.
7. Gutegura no gukwira kwiza ibikoresho (Preparation): Ibikorwa biganisha kuri Jenoside birategurwa aho usanga intwaro zikwirakwizwa mu baturage nk'imbunda n'ibindi bikoresho bizakoreshwa mu kuyikora. Urugero: Mu Rwanda, hagaragaye ibikorwa birimo guha imyitozo abaturage bazakora Jenoside kubaha intwaro nk'imbunda, n'imihoro n'ibindi kugirango bafashe Leta gutsemba Abatutsi.
8. Gutoteza(Persecution). Igihe abantu babonwa nk'ibindi bintu bariswe amazina abatesha agaciro, ni ukuvuga ko hari imyirondoro na lisite y'amazina yabo igaragaza aho batuye nicyo bakora iba yaramaze gukorwa kugirango abicanyi bizaborohere ku bashyikaho byoroshye kandi bagamije kubamaraho burundu.
Urugero: Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu myaka ya 1994, hashyizweho uburyo bwo guhiga Abatutsi, bagafungwa bagashyirwa ahantu bizorohera kubageraho bagiye kwicwa cyangwa bakoherezwa ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
9. Igikorwa cya Jenoside (Extermination): Aha ibikorwa bya Jenoside bikorwa ku mugaragaro aho inzirakarengane zicwa kumuvuduko munini mugiye gito Kandi bakicwa urupfu rw'agashinyaguro. Bicwa hagamijwe Ku barimbura burundu Kandi bigizwemo uruhare na Leta.
Urugero: Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Abahutu bari bafite icyifuzo cyo kwica Abatutsi Bose bakabamaraho aho usanga muminsi 100 Abatutsi barenga miliyoni n'inzirakarengane zanze gukora Jenoside bishwe mu gihe gito ibintu bigaragaza ko byari byarateguwe kuva kera.
10. Guhakana no gupfobya (Denial): Iyo bamaze gukora Jenoside usanga hagaragara ibikorwa byo kuyihakana no Kuyipfobya. Aho usanga haracukuwe ibyobo byo kujugunyamo umibiri, ahandi igatatwikwa hagamijwe gusibanganya ibimenyetso.
Urugero: Nyuma yaJenoside yakorewe Abatutsi hagiye hagaragara ibyobo by'inshi byajugunywemo imibiri hagamijwe gusibanganya ibimenyetso aho na nubu hari imibiri itari yaboneka kugirango n'ayo ishyingurwe mu cyubahoro. Iki cyiciro tugisangamo abangiza inzibutso, ibimenyetso bibumbatiye amateka agaragaza uko Jenoside yakozwe, bakangiza n'imitungo yararokotse Jenoside.
Dore bimwe mu bihugu bigaragazwa ko byabayemo Jenoside: Jenoside ya Holocaust, iyi yakorewe Abayahudi ikozwe n'Abanazi kuva mu 1933 kugeza 1945; Jenoside ya Cambodia yabaye mu myaka ya 1975 kugeza 1979; Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho abarenga miliyoni b'inzirakarengane bishwe 1994; na Jenoside ya Bosnia yabaye mu 1995.
TANGA IGITECYEREZO