Kigali

#Kwibuka31: Nta gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bubikorera u Rwanda – Minisitiri Dr. Bizimana

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/04/2025 13:36
0


Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ni ho hatangirijwe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo #Kwibuka31.



Tariki 7 Mata, buri mwaka, ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuzirikana ubugome yakoranywe ndetse n’ingaruka zayo ku Banyarwanda n’Isi muri rusange.

Ni umwanzuro Inteko Rusange ya Loni, yafashe mu 2003, aho guhera muri uwo mwaka, Isi yose yifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka no guha icyubahiro abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yakoranywe ubukana budasanzwe kuko mu mezi atatu gusa yamaze, Abatutsi barenga miliyoni bari bamaze kwicwa. 

Ni yo mpamvu ibikorwa byo kwibuka bimara iminsi 100 nk’ikimenyetso cy’igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze ikorwa ikaza guhagarikwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi.

Nk’uko bikubiye mu mwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, uyu munsi uretse kuba ari uwo kuzirikana no guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yabakorewe, ni n’umwanya wo gutekereza ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo yayo kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatanze ikiganiro cyagaragaje uko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku bukoloni bwimitse irondabwoko ryatumye Jenoside itekerezwa, igakorwa amahanga abireba.

Yerekanye ko u Rwanda rumaze imyaka 109 rusenywe n’u Bubiligi ndetse n’ubu bugikomeza kurugendaho. Ati “Nta gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda kuva bwarukoroniza.”

Yatangaje ko ibi byatangiye mu 1916, ubwo u Bubiligi, u Budage n'u Bwongereza, bumvikanaga kugabanya imbibi z'u Rwanda rwari rwaraguwe n'Abami batandukanye bayoboye u Rwanda. 

Avuga ko nyuma yaho hakurikiyeho amategeko akakaye arimo iryashyizeho ibihano by'ikiboko, iryambuye u Rwanda ubusugire bwarwo ndetse n'iryemeje ko u Rwanda ruzajyengwa n'amategeko ya Congo na yo yashyirwagaho n'u Bubiligi. Ati: "Aya mategeko yateye u Rwanda akarengane, anacamo ibice Abanyarwanda."

Mu 1924 na 1946, u Bubiligi bwagiranye amasezerano n'Umuryango w'Abibumbye yateganyaga kugeza u Rwanda ku ngingo 3 zirimo ubwisanzure bwa politki, ubukungu, imibereho myiza n'iterambere ry'uburezi, kwigenera ibikwiriye Abanyarwanda bakayobora igihugu cyabo ubwabo, no kubahiriza uburenganzira bwa muntu nta vangura rishingiye ku bwoko, igitsina cyangwa idini.

Ibi byose ntibyakozwe ahubwo u Bubiligi bwahisemo kwinjiza irondabwoko mu Banyarwanda, nk'iryari iwabo. Hatangijwe impinduramatwara ryayobowe n'Ababiligi hagati y'i 1926 na 1932.  Umwami Musinga yarabirwanyije ariko bamucira Congo tariki 12 Ugushyingo mu 1931, bimika umwana we Rudahigwa, nyuma y'iminsi ine.

Kugira ngo ashobore kuyobora, Rudahigwa yahisemo kutarwanya abazungu arabatizwa mu 1943, anegurira u Rwanda Kristu Umwami mu 1946. Nyuma na we baje kumwica aratanga tariki 25 Nyakanga 1959.

Dr Bizimana yakomeje agira ati: "Nta kindi gihugu cya Afurika Abakoloni biciye Abami babiri, umubyeyi n'umwana we ku maherere." 

Yavuze nyuma, u Bubiligi bwakurikijeho gushyira ku butegetsi ishyaka rya PARMEHUTU ryubakiye ku irondabwoko, ritangaza manifesto enye zikurikirana zose zigishaga ko igihugu ari icy'Abahutu, kwica Abatutsi bigirwa gahunda ya Leta yubakiye kuri iyo politiki.

Nyuma Abatutsi bimuriwe mu bindi bice, bagirirayo ubuzima bubi, basaba gusubizwa iwabo ariko Ababiligi barabyanga.

Tariki 2 Gashyantare mu 1994, u Bubilgi bwirukanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wivurizagayo, arataha, yicwa tariki 20 Mata 1994. Ababiligi kandi banatereranye Abatutsi bari babahungiyeho muri ETO Kicukiro tariki 11 Mata 1994. 

Minisitiri Dr Bizimana akomoza ku byemezo byafashwe ntibishirwe mu bikorwa, yagize ati: "Biratangaje rero kuba hari ibihugu muri 2025 bibeshywa n'u Bubiligi bikihutira guhana u Rwanda byirengagije ibi byemezo byose, n'ubufatanyacyaha bwa Congo na FDLR. 

Ibyo bihugu bivuga iyubahirizwa ry'amategeko mpuzamahanga bikayarebera ku ruhande rumwe rwa Congo ntibite ku busugire bw'u Rwanda bwatewe kenshi na FDLR. Ntibite ku karengane k'impunzi z'abanye-Congo b'Abatutsi zirukanwe na FDLR zimaze imyaka 31 mu buhungiro. 

Congo yita izo mpunzi udukingirizo. Ni kimwe n'uko hagati mu 1990-1994, Leta ya Habyarimana n'abambari bayo bitaga FPR 'inyangarwanda z'abagande."

Yakomeje avuga ko kuva muri Nyakanga 1994 kugeza magingo aya, u Bubiligi  ari cyo gihugu cy'i Burayi gikorerwamo ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka yayo, nta nkurikizi. Ni mu gihe kandi ntawe ushobora guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi ngo bimugwe aahoro kandi Jenoside ari zimwe mu rwego rw'amategeko, ku buryo n'ibyaha byo kuzipfobya byagombye gufatwa kimwe.

Ati: "Ubungubu, inyandiko zifashishwa n'amahanga mu guharabika u Rwanda, zitegurwa n'abiyita impuguke z'Ababiligi, zibeshya ko zizi u Rwanda kandi ni zo zagize uruhare mu kwangiza amateka y'u Rwanda."

Yashimiye Perezida Kagame Abanyarwanda bakesha ubuyobozi bwiza bwubaka ubumwe, aragira ati: "Ijoro ribara uwariraye! Tuzi urwobo mwakuyemo u Rwanda Isi yarutereranye. Tuzi n'aheza murugejeje. 

Dufitanye namwe igihango tudashobora gutatira. Ntituzemera abasenya ubumwe bwacu, n'abimika ingengabitekerezo yasubiza u Rwanda mu icuraburindi. Uburenganzira bwacu bwo kubaho twihitiyemo ibidukwiriye ni ntavogerwa, ababikerensa ntibaduheho, babyumve batureke." 

Uyu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwatangirijweho ibikorwa byo #Kwibuka1 ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 biciwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Uru rwibutso ruherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Ni rumwe mu nzibutso enye zashyizwe mu murage w'Isi wa UNESCO.


Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yerekanye ko u Rwanda rumaze imyaka 109 rusenywe n’u Bubiligi ndetse n’ubu bugikomeza kurugendaho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND