Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko ntacyo bageraho birengagije amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kandi ko bakeneye guhangana n’ibyo byose icyarimwe kugira ngo bakomeze kubaho no guteza imbere Igihugu cyabo.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, atangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi.
Perezida Kagame yatangiye ijambo ashima buri wese wifatanyije n’Abayarwanda Kwibuka muri iki gihe.
Ati “Ndagira ngo mbanze nshimire mwese abari hano mwaje kwifatanya n’Igihugu n’Abanyarwanda cyane cyane mwebwe abaturuka hanze mu bindi bihugu cyangwa ababihagarariye hano mu Gihugu cyacu. Ndabashimira.”
Yagarutse ku nkuru y’inshuti ye, yigeze kumubaza uko ahuza amateka y’ibihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo n’ibihe by'ubusharire rurimo muri iki gihe.
Ati “Umunsi umwe inshuti yanjye yambajije ati: ‘Ariko wowe, nk’umuntu, ubaho ute? Ufite umutwaro w’amateka mabi n’ibihe bikaze – ubihuza ute? Ariko uko nabyumvise, ntiyabazaga njye gusa, yabazaga u Rwanda. Yambajije ati “U Rwanda rubaho gute, rufite amateka mabi cyane n’ubu bukana budasiba?"
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yabwiye inshuti ye ko kuva na cyera, Abanyarwanda bari biteguye guhangana n’ibyo byose. Ati “Icyo namubwiye ni uko kuva kera tutigeze twibwira ko ayo mateka mabi n’ibihe bikaze ari ibintu bibiri bitandukanye. Ni nk’abavandimwe, kandi tugomba kubyakira tubifata hamwe.”
Arakomeza ati “Tugomba guhangana n’ibihe bikaze twumva neza ko bifitanye isano n’amateka mabi yacu. Ntabwo bishobora gutandukanywa. Bityo rero, dufite amahitamo: cyangwa tukazahazwa n’ibyo byombi tukazisibanganya, cyangwa tukazamuka tukarwana.”
Perezida Paul Kagame kandi yijeje Abanyarwanda ko ntawe uzongera kubica, kandi ko n'abazabigerageza, Abanyarwanda bagomba guhaguruka bakarwanira kubaho.
Yavuze ko igihangayikishije 'si abo bashaka kutwica cyangwa se kudutesha agaciro ahubwo ikibazo ni uko twebwe abanyafurika twabyemera'.
Ati “Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho, nta muntu nasabiriza. Tuzarwana nintsindwa, ntsindwe ariko hari amahirwe, hari amahirwe y’uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye."
Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ntawe bakeshaho kubaho, bityo bakwiye kurwanirira uburenganzira bwabo.
Ati “Banyarwanda, ntimugomba kwishyingikiriza ku wundi muntu mu mibereho yanyu. Mugire ubutwari bwo guhangana n’ibihe n’icyo gihe uko biri, ntimukomeretse abandi, ariko muhore murwana ku byanyu. Ntimwemerere umuntu uwo ari we wese kubabwira uko mukwiye kubaho, kuko igihe mwemeye ibyo, ni cyo gihe cyo gutakaza ubuzima bwanyu.”
Umukuru w’Igihugu yanakomoje ku Burasirazuba bwa Congo, aho ubutegetsi bw'icyo gihugu bwavuze ko bushaka gukuraho Guverinoma y'u Rwanda, agaruka ku mvugo z'urwango, kwirukana bamwe mu bahakomoka bazizwa ubwoko bwabo, ndetse bamwe bakicwa, bamwe ugasanga baje mu Rwanda, abandi bakajyanwa n'ibihugu by'amahanga.
Ati “Imvugo z’urwango, kwica abaturage bazira abo bari bo, kubakura mu ngo zabo, aha dufite ibihumbi by’abaturage baba mu nkambi, bameneshejwe mu byabo muri Congo […] Mbere na mbere babakira babizi ko ari impunzi z’Abanye-Congo, ntabwo babafata nk’Abanyarwanda. Ibisigaye bikaba ikibazo cyanjye.”
Ibi bishingira ku byavuzwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascene wagaragaje ko kuva mu myaka 109 u Bubiligi bwakomeje gusenya u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu, yanavuze ko mu myaka 31 ishize Abanyarwanda bakuye amasomo mu byo banyuzemo, bityo ikitarabishe mu myaka 31 cyarabakomeje, kandi kibategurira guhangana n’ibindi bihe biri imbere.
Ati
“Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati
y’amateka y’umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo
kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza
igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko
tutazapfa tutari kurwana.”
Perezida Kagame yavuze ko yabwiye Inshuti ye ko Abanyarwanda kuva na kera bari biteguye kuzanyura mu bishoboka byose
Perezida
Kagame yumvikanishije ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize, cyabahaye
imbaraga zo gukomera
Perezida
Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ntawe ukwiye kubahitiramo uko bazabaho, kandi
bakwiye guhagaruka bakarwanira uburenganzira bwabo
TANGA IGITECYEREZO