Kigali

UNICEF yamaganye ibitero by'iterabwoba bikomeje kwibasira abasivili muri Ukraine

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:6/04/2025 11:06
0


Itangazo ryatanzwe kuwa 5 Mata 2025 n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe abana, UNICEF, ryamaganye igitero cy’iterabwoba cyibasiye Kryvyi Rih muri Ukraine, aho bivugwa ko abana 9 bishwe, abandi benshi barakomereka, harimo n’umwana w’imyaka itatu gusa.



Missile Ballistic missile yarashwe n'Uburusiya ku wa Gatanu yagabwe muri ako gace kari mu murenge wa Saksahanskyi, aho benshi mu baturage bari basanzwe bahatuye abandi bitegura kujya muri weekend, aho hapfuyemo 18 barimo abana 9 abandi barenga 60 barakumereka. Igitero cyangije amazu, amashuri, ndetse n’utubari. Ababyeyi batakaje abana babo bagaragaje akababaro gakomeye ubwo baribafite imibiri y’abana babo mu biganza byabo.

UNICEF yagaragaje ko gukoresha ibisasu bikomeye mu bice birimo abaturage no kugaba ibitero ku bikorwaremezo by’abasivili byangiza abana cyane, kandi ko ibi bikorwa bigomba guhagarara. Umuryango wita ku burenganzira bw’abana uvuga ko mu gihe kirenga umwaka umwe, abana barenga 2,500 bamaze gupfa abandi barakomereka kuva intambara mur Ukraine yatangira muri Gashyantare 2022, ndetse imiryango myinshi y’abana yarahungabanye.

UNICEF yashimye ubufatanye bw’abafatanyabikorwa bayo mu gukusanya inkunga ku miryango yakoreweho ibitero, kandi bakomeje kugirana imikoranire n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo habeho gutanga inkunga yihuse. UNICEF yemeje ko abana bakeneye amahoro, uburinzi, ndetse no kubona amahirwe yo kubaho mu buryo burambye.

Icyo gitero cy’iterabwoba kibaye ikimenyetso gikomeye cy’uko abana bakomeje guhutazwa mu gihe cy’intambara. UNICEF yasabye ko iterabwoba ku basivili, cyane cyane ku bana, ryahagarara burundu.

UNICEF, ikigo gishinzwe abana mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, gikorera mu bihugu 190 kugira ngo kirusheho kubungabunga uburenganzira bw’umwana wese, cyane cyane mu bihugu birimo intambara cyangwa ibibazo by’ubutabazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND