RURA
Kigali

Abantu benshi bitiranya urukundo n'ubucuti busanzwe! Menya kubitandukanya

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:29/03/2025 10:42
0


Gutandukanya urukundo n’ubucuti busanzwe bishobora kukugora cyane, ariko urukundo rurimo amarangamutima yimbitse atandukanye nayo ugirira incuti zawe bisanzwe, ndetse uhora ushaka ko umubano wanyu uzarushaho gukomera. Mu gihe ubucuti busanzwe bwo bwibanda ku busabane, no kubahana, ariko nta marangamutima yandi abyihishe inyuma.



Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Wiki How isobanura neza itandukaniro riri hagati y’ubucuti n’urukundo:

 

Urukundo ni iki?

 

Gusobanura icyo urukundo ari cyo, bikunze kugorana kuko nta gisobanuro cyarwo cyihariye. Urukundo rusobanurwa akenshi nk’amarangamutima yimbitse umuntu agirira undi akumva amukunze cyane, ashaka ko baba bari kumwe kenshi, baganira, kandi bakamenyana byimbitse. Iyo ukundana n’umuntu, hari amarangamutima arenze kumukunda gusa ugira.

 

Urukundo rubamo kwizerana, kumva hari amarangamutima akomeye agukurura k’uwo ukunda, ndetse no kumva umwitayeho bidasanzwe. Ntabwo ari ukuba hafi umukunzi wawe gusa; urukundo rurimo no kuganira no gusangira inzozi, ibibazo, ahazaza, n’ibyishyimo.

 

Urukundo kandi ruzana no kumva ufite ishyaka no kwifuza kuba uri kumwe n’uwo muntu, wumva adasanzwe mu buzima bwawe. Abantu bakundana akenshi bifuza kumarana hafi umwanya wabo wose, kandi bita cyane ku byishimo byabo no kubana neza. Urukundo rushobora rimwe na rimwe kuzamo ibibazo, nko gufuha cyangwa kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

 

Ubucuti ni iki?

 

Ku rundi ruhande, ubucuti, ubusanzwe bujyanye no gusabana, ubuvandimwe, kwizerana, no kubahana. Inshuti nziza ni umuntu wizeye, wishimira, kandi ushobora kuganira nawe ku bintu byose. Ubucuti bwubakiye ku bwitonzi, ineza, no gushyigikirana, ariko kandi ubucuti ntabwo buhuye n’urukundo, incuti yawe isanzwe uba uyikunda ariko utayifitiye amarangamutima yimbitse nk’ayo ugirira umukunzi wawe, ikindi kandi ntabwo incuti isanzwe akenshi uyifuhira mu gihe ziri kumwe n’izindi ncuti kuko ntabwo uba hari ikindi uteganya kuri iyo ncuti nk’urukundo.

 

Nyamara gutandukanya urukundo n’ubucuti busanzwe bishobora kugorana cyane, Inshuti zishyigikirana, kandi isano yazo ishingiye ku kwizerana, no kugirana inama, ariko na none abakunzi barashyigikirana, barizerana, bagirana inama, n’ibindi.

 

Itandukaniro riri hagati y’urukundo n’ubucuti

 

Ibyiyumvo by’amarangamutima: Urukundo ruba rwiganjemo amarangamutima yimbitse hagati y’abakundana. Harimo ibyiyumvo bidasanzwe, kumva wifuje guhora hafi ye, kumwitaho, no kumumenya bihagije, ibi rero mu bucuti busanzwe siko bimeze.

 

Ubushake bwo kumarana igihe kirekire: mu rukundo, uba wifuza ko uwo mukundana mumarana igihe kirekire, ndetse urukundo rwanyu murufitiye izindi ntego nko gushyingiranwa. Ariko mu bucuti busanzwem ntabwo muba mufite izo ntego kuko usbye kuba muri incuti, nta bindi muba mupanga byisumbuyeho.

 

Urukundo rurangwa no kwiyumva bidasanzwe mu gihe uri kumwe n’uwo mukundana, muri kuvugana, cyangwa uri kumutekerezaho gusa. Akenshi usanga iyo umutekerezaho, uba uri kwisetsa, wishimye bidasanzwe, n’ibindi. Nyamara ku bucuti busanzwe si uko bimeze.

 

Rimwe na rimwe, ushobora kwitiranya urukundo n’ubucuti busanzwe ndetse bikaba byanagukoresha amakosa. Akenshi inkuru z’urukundo z’abantu batandukanye zagiye zitangirira mu bucuti busanzwe, nyuma abantu bakisanga bakundanye by’ukuri. Nyamara hari n’abandi bibeshya ko ubucuti bafitanye ako kanya ari urukundo, maze bakisama basandaye.

 

Ariko, ntabwo ubucuti bwose burangira abantu babaye abakunzi, nta n’ubwo buri nkuru y’urukundo yose itangirira mu bucuti. Nyamara urukundo n’ubucuti byose ni ngombwa kandi bishobora kuzuzanya mu buryo butandukanye mu gihe ubashije kubigenzura ntubyitiranye. Incuti n’umukunzi baratandukanye, ariko bose bagira uruhare mu mibereho yawe myiza, ibyishimo, n’ubuzima bwiza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND