RURA
Kigali

Bill Gates yagaragaje imirimo itatu itazasimburwa n'ikoranabuhanga rya AI

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:28/03/2025 12:35
0


Bill Gates, umuyobozi wa Microsoft, yavuze ko ikoranabuhanga rya AI rizahindura uburyo abantu bakora imirimo myinshi, ariko hakaba hari imirimo itatu itazagerwaho n’iri koranabuhanga.



Mu kiganiro aherutse gutanga, Gates yagaragaje ko nubwo AI izafasha mu bikorwa bitandukanye, hari umwuga utazayigeraho, harimo abashakashatsi mu by’ubuzima, abahanga mu by’ubukungu bw’ingufu, ndetse abahanga mu buvumbuzi nkuko tubikesha The Indian Express

Yavuze ko AI izakomeza kugira uruhare runini mu by'ubuvuzi, aho izakora isesengura ry’ibimenyetso by'indwara, ariko nta bushobozi ifite bwo gusimbura ubushakashatsi bw’abantu mu by’ubuzima, kuko bisaba ubuhanga bwo guhanga udushya no gutekereza byimbitse.

Gates yemeje ko AI izakoreshwa cyane mu mirimo isaba gukora ibintu bisanzwe, ariko imirimo isaba ubwenge n’ubushobozi bw’umuntu, nk'ubushakashatsi n'ubuvumbuzi, bizaguma mu maboko y’abantu.

Gates kandi yagaragaje impungenge z’ibyo AI ishobora gutera ku isoko ry'akazi, aho abantu benshi bashobora gusimburwa n’imashini, bigatuma haza ikibazo cy’imyigishirize n’uburezi. Yavuze ko ari ngombwa ko abantu bagira ubumenyi bwisumbuye kandi bakamenya neza gukoresha neza ikoranabuhanga rya AI mu rwego rwo kwirinda guhubuka.

Mu rwego rw’uburezi, Gates yashimangiye ko abantu bagomba gukomeza kwiga kugira ngo bagire ubumenyi bw'ibanze mu guhanga udushya, gufata ibyemezo by'ingirakamaro, ndetse no kugumana ubushobozi mu guhanga ibishya. 

Ibi bizafasha kugumana imirimo myinshi mu maboko y’abantu, ndetse no kugabanya ingaruka zituruka ku guhindura imirimo n'ubuzima busanzwe.

Bill Gates yashimangiye ko nubwo ikoranabuhanga rya AI rizazana impinduka nyinshi mu buzima bw'abantu, imirimo y'ubushakashatsi n'ubuvumbuzi izasaba gukomeza gukorwa n’abantu, kuko ari ibyo bintu bizakomeza gusaba ubwenge n’ubushobozi bukomeye bw’umuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND