Umuvugabutumwa Dana Morey ari guhesha umugisha abanya-Uganda mu biterane by'ivugabutumwa byaririmbyemo abarimo El Shaddai Choir yo mu Rwanda yeretswe urukundo rwinshi.
El Shaddai Choir yamamaye mu ndirimbo "Cikamo" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 3 kuri Youtube. Aba baririmbyi batanze ibyishimo mu giterane cya Ev. Dana Morey i Luweero muri Kampala, akaba ari igiterane cyateguye binyuze mu muryango we w'ivugabutumwa witwa A Light to the Nations (aLn) uyoborwa muri Afrika n'umunyarwanda Pastor Dr. Ian Tumusime.
Mu ndirimbo El Shaddai yaririmbye muri iki giterane cyitabiriwe n'abantu uruvunganzoka, "Calvary" yajyanye benshi mu mwuka kabone nubwo iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda, kandi abenshi mu bitabiriye iki giterane bakaba bumva Ikigande n'Icyongereza.
Baririmbye indirimbo zabo nyinshi ndetse n'indirimbo z'Ikigande n'Icyongereza, abantu barishima cyane. Aba baririmbyi batunguwe no gusanga indirimbo zabo hafi ya zose zizwi n'abanya-Uganda.
Moise Sembabazi, umuyobozi muri El Shaddai Choir, yabwiye inyaRwanda ko mu byo bishimiye cyane harimo kuba barakiriwe nk'abanyacyubahiro. Ati "Twanezerewe uburyo batwakiriye neza imodoka zimwe zari imbere, izindi inyuma."
Yavuze ko bishimiye kandi kuba "abantu barakijijwe cyane, twararirimbye abarwayi barakira". Akomeza agira ati "Twasanze bazi indirimbo zacu zose".
Sembabazi avuga ko bakozwe ku mutima no kuba batangiye kwamamaza Yesu mu mahanga. Ati "Ikintu cyashimishije El Shaddai Choir ni uburyo twasohotse Igihugu cyacu cy'u Rwanda tugiye kuvuga ubutumwa bwiza gusa tutagiye muri Picnic".
A Light to Nations (ALN) yashimiye cyane iyi Korali ku bwo guhesha umugisha abanya-Luweero.
El-Shaddai ni umutwe w'abaririmbyi ukorera umurimo w'Imana mu Itorero Isoko Ibohora rikorera mu Murenge wa Gisozi, riyoborwa na Bishop Alex MUTABAZI. Ni korali iri kurushaho gukundwa na benshi bitewe n'udushya inyuza mu bihangano byayo ndetse n'umwihariko mu miririmbire yabo.
Aba baririmbyi bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo "Cikamo" yabaye ibendera ry'umuziki wabo, Uca inzira" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni ebyiri, "Uraza", "Abera", "Wowe uri Data", "Ikibasumba", "Gologota", "Hahirwa ishyanga", "Imirindi", "Nshinjwa kugukunda" n'izindi.
Iki giterane cyiswe Miracle Gospel Celebration cyaririmbyemo El Shaddai, cyabereye kuri Kasana Grounds ku wa 21-23 Werurwe 2025. Abacyitabiriye babonye ibitangaza by'Imana no gukizwa kw’imitima. Ubu urugendo rukomereje i Mubende mu ntego yo kogeza izina rya Yesu.
Ubwo Ev. Dr. Dana Morey yageraga muri Kampala, yakiriwe n’ibyishimo byinshi, hakorwa igikorwa cyiswe Jesus March—urugendo rw’intsinzi rwari rugamije gutangariza Luweero ko Yesu ari Umwami. Abakristo bagiye mu mihanda baririmba amagambo ya Salomo 6:10:
"Ni nde ugaragara nk’igitondo, Akaka nk’ukwezi, Akamurika nk’izuba, Ateye ubwoba nk’ingabo ifite amabendera?". Iki gikorwa cyari igihamya cy’uko Imana ifite umugambi wo kugarura abantu kuri yo no guhindura umujyi wa Luweero.
Mu minsi itatu, Dr. Morey yigishije ubutumwa bwimbitse bushingiye mu 2 Abakorinto 10:4-5. Yibukije abantu ko ubushobozi bwabo butangirira mu bitekerezo mbere yo kugaragara mu buzima busanzwe.
Yisunze igitabo cy'Abaroma 8:1, yashishikarije abantu kwibohora umutwaro wo gucumura no kwitakariza icyizere. Naho ubutumwa bwiza buri mu Abaheburayo 11:1 yabugendeyeho agaragaza ko kwizera ari ryo faranga ry’Ubwami bw’Imana, rikura ibintu mu ijuru bikaza ku isi.
Ku munsi wa kabiri, ibitangaza byabaye byinshi, abantu benshi bakira indwara zitandukanye abandi bakira agakiza. Abatangabuhamya bavuze ko nta kindi giterane cyabaye kinini gutya i Luweero.
ALN ntikora ivugabutumwa gusa, ahubwo inagaragaza urukundo rugaragara. Mbere y’ibiterane, bakoze umuganda rusange mu mujyi, bashyira hamwe kugira ngo bawusukure. Byatangaje benshi, ndetse hari n’umuyobozi wa Islam wahaye amazi abakoreraga isuku.
Ev. Dana Morey uri gukora iri vugabutumwa rikomeye, ni umunyamerika washinze A Light to the Nations (ALN) ikwirakwiza Ubutumwa Bwiza ku isi hose. Yabwirije muri Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, n’Ubuhinde na Afrika.
Afite umutima wo kugeza ubugingo ku bantu bose, ndetse aherutse gutangaza ko yifuza kugura ubutaka mu Rwanda kugira ngo abwire Abanyafurika Ubutumwa Bwiza.
Ev. Dana Morey afitanye amateka akomeye n'u Rwanda dore ko nyuma yo kuhakorera ibiterane yahise ahagura ubutaka, ndetse icyicaro cya aLn kiri mu Rwanda mu Karere ka Busegera. Kuri ubu ategerejwe i Mubende mu giterane kizaba kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Werurwe 2025.
Dana Morey yiyemeje kuzenguruka Isi yogeza izina rya Yesu
Ev. Dana Morey na El Shaddai bahembuye imitima y'abanya Uganda
TANGA IGITECYEREZO