Novak Djokovic, umwe mu bakinnyi ba Tennis bakomeye mu mateka, yatangaje ko intego ye nyamukuru atari ugusubira ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa ATP, ahubwo ari ugukomeza gutwara ibikombe bikomeye.
Uyu munya-Serbia w’imyaka 37, umaze
gutwara Grand Slam 24, yemeje ko yifuza gukomeza kwigaragaza mu marushanwa
akomeye aho kwiruka ku manota amufasha kuba uwa mbere ku isi.
Djokovic amaze ibyumweru birenga 400 ari nimero ya mbere ku isi, ariko kuri ubu ari ku mwanya wa gatanu.
Nubwo
bimeze gutyo, yagaragaje ko agifite imbaraga zo gutsinda, aho ku cyumweru
yanditse amateka abona intsinzi ye ya 411 mu marushanwa ya Masters 1000, nyuma
yo gutsinda Camilo Ugo Carabelli wo muri Argentine amaseti 6-1, 7-6 muri Miami
Open.
Nyuma y’umukino, Djokovic yagize
ati: “Niba umwanya wa mbere uza
nk’ingaruka nziza y’ibikombe ntwara, ni byiza. Ariko siyo ntego yanjye. Ubu
ndashaka kwitwara neza muri Grand Slam n’andi marushanwa akomeye. Igihe
nashyiraga imbere gukurikirana amanota ngo mbe nimero ya mbere cyararangiye.”
Mu mateka ya Tennis, hari abakinnyi
bake bamaze gutwara ibikombe byinshi kurusha Djokovic. Jimmy Connors afite
ibikombe 109, mu gihe Roger Federer afite 103. Djokovic, uhamya ko gutsindira
ibyo bikombe byaba ari igikorwa gikomeye, yavuze ko nubwo ari intego nziza,
atazi igihe azamara mu mukino.
Djokovic yasoje agira ati: “Byaba ari igitangaza kugera kuri iyo ntego.
Connors ni umuntu wanyeretse urugero rukomeye kandi unyifuriza ibyiza. Ariko
ndakomeza gutera intambwe imwe ku yindi. Ndacyishimira gukina kandi igihe
nzakomeza kwishimira Tennis, nzakomeza guhatana".
Uyu mugabo wagizwe umukinnyi wa
mbere ku isi inshuro nyinshi kurusha abandi bose, yerekanye ko nubwo imyaka
igenda yiyongera, agifite ubushobozi bwo guhangana n’abato mu mukino wa Tennis.
Novak Djokovic yagaragaje ko afifite umutima wo guhatanira ibikombe bya Tennis
TANGA IGITECYEREZO