Ku itariki ya 23 Werurwe 2025, umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Golf, Tiger Woods, yatunguye iIsi yemeza ku mugaragaro ko ari mu rukundo na Vanessa Trump, wahoze ari umugore w'umuhungu wa Trump (Donald Trump Jr).
Ibi byamenyekanye ubwo Woods yasangizaga abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ifoto yuje urukundo ari kumwe na Vanessa, ayiherekeza n’amagambo agira ati: "Urukundo ruri mu kirere kandi ubuzima burushaho kuba bwiza uri iruhande rwanjye!"
Amakuru dukesha urubuga People yemeza ko aba bombi bamaze amezi make bakundana mu ibanga, ndetse ngo abana babo bahuriye ku rukundo rw’umukino wa Golf, aho byavuzwe ko ari ho bahuriye bwa mbere bakamenyana.
Vanessa Trump, wahoze ari umugore wa Donald Trump Jr., yashakanye na we kuva mu 2005 kugeza mu 2018, bakaba bafitanye abana batanu. Na ho Tiger Woods afite abana babiri yabyaranye na Elin Nordegren.
Umwe mu nshuti za hafi za Vanessa, yavuze ko uyu mugore akunze gukundana n’abagabo bafite amazina azwi cyangwa bafite icyo bageraho gikomeye mu buzima. Yakomeje agira ati: "Vanessa ahora yisanzura muri ibyo, ariko si umugore ushaka kugaragara cyane mu itangazamakuru. Si umuntu worohera guhungabanywa, ahubwo ni umunyabwenge, wicisha bugufi kandi wita ku bana be. Kubahiriza inshingano ze nk’umubyeyi ni cyo kintu cy’ibanze mu buzima bwe."
Mu minsi ishize, aba bombi bagaragaye bari kumwe mu birori bitandukanye bya Golf, bashyigikira abana babo, harimo n’irushanwa rya Genesis Invitational ryabereye muri San Diego muri Gashyantare uyu mwaka, aho Woods yagaragaye ashyigikira umukobwa wa Vanessa.
Nubwo iyi nkuru yatunguye benshi, abantu ba hafi b’aba bombi bavuze ko Donald Trump Jr. ashyigikiye uyu mubano mushya. Bivugwa ko Woods na Vanessa bahujwe n’ugushyigikira iterambere rya Golf mu buzima bw’abana babo ndetse n’uburyo bahuje imiterere mu mibereho.
Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi, ariko Woods na Vanessa basabye ko bagirwa ibanga muri iki gihe kugira ngo barinde ubuzima bw’ababo.
Iyi ni ifoto yafashwe Tariki 15 Gashyantare 2025 ubwo Tiger Woods na Vanessa Trump bari muri Genesis muri California
TANGA IGITECYEREZO