RURA
Kigali

SZA na Taylor Swift bagiye guhuza imbaraga

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:23/03/2025 9:47
0


Umuhanzikazi SZA nyuma y'uko atangaje ko yifuza gukorana na Taylor Swift mu ndirimbo, undi na we akamugaragariza ubushake bwo gufatanya, avuga ko kuri we ari inzozi zibaye impamo.



Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, SZA yashimye cyane Taylor Swift, avuga ko ari umuhanga mu guhanga udushya mu muziki. Ati: "Ni umuntu w’icyubahiro kandi ufite ubuhanga buhebuje. Gukorana nawe byaba ari intambwe ikomeye ku rugendo rwanjye rwa muzika."

Nk’uko byatangajwe na Rolling Stone, kugeza ubu nta mushinga runaka uratangazwa kuri ubu bufatanye, ariko abakunzi babo bamaze kugaragaza ibyishimo n’amatsiko menshi yo kumenya umusaruro uzavamo.

Abasesenguzi mu muziki bavuga ko iyi mikoranire izahuza imbaraga zikomeye mu njyana zitandukanye, kuko SZA amenyerewe muri R&B, mu gihe Taylor Swift afite izina rikomeye muri pop na country.

Ubu bufatanye kandi bujyanye n’icyerekezo gishya cya Taylor Swift, aho amaze igihe yaguye imipaka y’umuziki we abinyujije mu mikoranire n’abandi bahanzi batandukanye. 

Abafana b’aba bahanzi bombi bategereje kureba niba iyi ndirimbo izaba imwe mu  zikomeye z’uyu mwaka, izashobora kwigarurira amasoko mpuzamahanga.

Mu gihe Taylor Swift akomeje guhindura umuvuno mu muziki we, gukorana na SZA bishobora kuba indi ntambwe igaragaza ubushobozi bwe bwo guhuriza hamwe impano zitandukanye.

 Abakurikiranira hafi umuziki bategereje kureba niba iyi mikoranire izasiga amateka mashya mu ruhando mpuzamahanga rwa muzika.

Taylor Swift icyamamare mu njyana ya pop na country,

SZA umunyabigwi mu njyana ya R&B,






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND