Umukinnyi wa filime, Dusenge Clenia, wamamaye nka Madedeli muri filime ikunzwe ya Papa Sava, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Rugamba Faustin, wahoze akinira amakipe atandukanye yo mu Rwanda, mu muhango wagizwe ibanga rikomeye.
Amakuru atugeraho yemeza ko uyu muhango wabereye mu mucyo, ariko ibirori bikaba byarakorewe mu bwiru kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, aho inshuti zabo za hafi ari zo zabashije kubona ibyabaye.
Nubwo impande zombi zitigeze zitangaza byinshi kuri ibi birori, amakuru yizewe yemeza ko ubu bombi bamaze kuba umugore n’umugabo byemewe n’amategeko ndetse uyu muhango ukaba wabereye muri umwe mu mirenge y'Akarere ka Rwamagana.
Mu Cyumweru gishize ubwo bombi bamenyaga ko byamaze kumenywa na bamwe mu banyamakuru, bahisemo gusaba guhindurirwa itariki uyu muhango wagombaga kubera.
Urukundo rwa Madedeli na Rugamba Faustin rwatangiye kuvugwa cyane umwaka ushize, nyuma y’uko uyu mugabo yamugeneye impano y’imodoka, maze akayishimira mu buryo budasanzwe.
Icyo gihe, abafana benshi batangiye gukeka ko baba baganisha ku kubana, ariko nta wari uzi ko byari bigeze kure.
Rugamba Faustin wahoze akinira amakipe nka Zebra FC, Musanze FC na APR FC, ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akomereje ubuzima nyuma yo gusezera ruhago
TANGA IGITECYEREZO