Kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025, Papa Fransisiko yasezerewe mu bitaro yari amaze igihe arwariyemo asubira mu rugo rwe i Vatikani, aho azakomeza gufata imiti no kuruhuka nibura mu gihe cy'amezi abiri.
Ni mu gihe Papa Fransisiko yari amaze igihe kingana n'ukwezi kurenga arwariye mu bitaro bya Gemelli by'i Roma, aho yajyanywe mu bitaro ku itariki ya 14 Gashyantare 2025.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Catholic News Agency, umuhanga mu buvuzi akaba yari ari no mu itsinda ry'abaganga bashinzwe kwita kuri Papa, yatangaje ko kuri ubu ameze neza, kandi ko yorohewe ku buryo kuri iki Cyumweru asezererwa mu bitaro, nyamara agakomeza gufata imiti kugeza byibuze ku gihe cy'amezi abiri.
TANGA IGITECYEREZO