Shalom Choir ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge yakoze igitaramo cy’iminsi ibiri cyiswe "Shalom Worship Experience" cyabereye ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge gisozwa bateguza ikindi gikomeye kizaba mu mpera za 2025. Intego yacyo yari ukongera ububyutse mu bakristo.
Ni ibitaramo byamaze iminsi ibiri byahuje abakirisitu ibihumbi bavuye hirya no hino muri Kigali ndetse na bamwe mu bakunzi b’iyi korali bavuye mu ntara zitandukanye baza kwifatanya n’iyi korali. Shalom Choir yasangiye uruhimbi na Bosco Nshuti, Shiloh Choir (Musanze) na Hoziyana Choir.
Ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025,
habayeho ubwitabire budasanzwe kuko igitaramo cyitabiriwe n’abarenga 7,000, barimo
n’abakiriye agakiza binyuze mu gitaramo Shalom yakoreye muri BK Arena. Byemejwe
ko aba bamaze kuba ingingo z’Itorero ADEPR mu Rwanda.
Mu dushya n'ibihe by'umunezero byaranze iki gitaramo harimo gutambukaga ku itapi y'umutuku, gutungurana kwa Shiloh Choir y'i Musanze yerekanye ko ari iyo guhangwa amaso, n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana binyuze mu ndirimbo za Shalom Choir n'abaririmbyi yatumiye.
Umuyobozi wa Shalom choir, Jean Luc Rukundo, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutuma iki gitaramo kigenda neza, haba mu buryo bw’ubushobozi cyangwa mu isengesho. Yanatangaje ko hari ibindi bikorwa bikomeye biteganyijwe muri uyu mwaka birimo;
Shalom Gospel Festival – Igitaramo ngarukamwaka kizahuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho igiheruka cyabereye muri BK Arena kuwa 17 Nzeri 2023, aba baririmbyi bakaba barujuje iyi nyubako ndetse abandi basubirayo.
Mu biteganyijwe kandi harimo Shalom Charity – Igikorwa kigamije gufasha abatishoboye, kizaba mu mpeshyi ya 2025.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI SHALOM WORSHIP EXPERIENCE
Uko Shalom Choir yaserutse ku munsi wa mbere w'igitaramo
Shalom Choir yeretse abitabiriye igitaramo cyabo ko icyahindutse ari imyaka naho kuramya no guhimbaza Imana byarushijeho kwiyongera
Abantu ibihumbi barafashijwe muri iki gitaramo cyamaze iminsi ibiri
Abitabiriye iki gitaramo ku munsi wa kabiri, babanje kwifotoza ku itapi yari yateguwe
Abitabiriye igitaramo cya Shalom Choir ku munsi wa kabiri, batashye banyuzwe
Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe
TANGA IGITECYEREZO