Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Twagirumukiza Emmanuel, uzwi nka Emmy (Emmy official02), wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise "Yarakibirinduye”, yongeye gukora indirimbo yise “Umushumba" yiganjemo ubutumwa bwiza abakristu bakeneye muri iki gihe.
Emmy ni umukristo mu irotero rya ADEPR, muri Paruwase ya Rango, mu karere ka Bugesera. Indirimbo ye “Yarakibirinduye” yarakunzwe cyane ariko ntabwo yavuzweho rumwe dore ko benshi bibaza bati “ni igiki yabirinduye, ni nde wakibirinduye?. Bamwe badaca ku ruhande, bamushinje kuririmba ibishegu muri Gospel.
Emmy we avuga ko ari igirate umumarayika yabirinduye maze akakicara hejuru . Yavuze ko Yesu yashyinguwe mu mva, ikingishwa igitare, nyuma y’iminsi itatu arazuka. Abagore bagiye ku mva ye, basanga umumarayika yabirinduye icyo gitare, yakicaye hejuru, hanyuma arababwira ati: “Yesu wacu ni muzima.”
Mu kiganiro na InyaRwanda, Emmy avuga ku ndirimbo ye nshya “Umushumba”, yavuze ko yayanditse ari inkuru mpamo, agendeye ku bintu byamubayeho. Avuga ko Yesu ari we mushumba wenyine udasaba ikiguzi icyo ari cyo cyose. Yagarutse ku nkuru y’ibyamubayeho avuga ukuntu yizeye abantu nyuma bakamutenguha. Yavuze ko Yesu ari umushumba mwiza akaba areberera intama ze.
Yagize ati: ”Nabonye kwizera umwana w'umuntu bigoye, nizeye abantu mbishingira amafranga menshi, barangije bansiga nyishyura ngenyine kandi baranyizezaga ko bazamfasha kuyishyura, birangira uko na n'ubu.
Ibi mbivuga mu gitero cya 2 aho ngira nti: "Wizera umwana w'umuntu ariko ibyo akwizeza ntabikore, ndabizi ko ntawukorera ubuntu, ahubwo bisaba ikiguzi ngo abikore, Yesu wenyine ni we mushumba udasaba ikiguzi ngo abikore.”
Emmy yavuze ko akunda iyi ndirimbo ye nshya ndetse ko iyo ayiririmba afashwa cyane, akajya mu mwuka. Ati: “Mfite Umushumba
mwiza, n’imigambi amfiteho ni myiza. Urukundo agira, ni ukuri nta bwo abeshya,
ni we unyobora. Iyo ndi kuririmba iyi ndirimbo njya mu mwuka cyane.”
Nyuma yo gusohora indirimbo “Yarakibirinduye”, Emmy yakomeje umurimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo abinyujije mu mpano ye idasanzwe yo kuririmba, asohora izindi ndirimbo zirimo iyo yise “Ibishura”, ubu akaba yamaze gushyira hanze “Umushumba.”
Emmy yavuze ko afite gahunda gukomeza gukora umuziki no kwamamaza ubutumwa bwiza. Ati “Mfite gahunda yo gukomeza kwagura
umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yavuze ko umwaka
utaha wa 2026 ateganya gushyira hanze album ye ya mbere kugira ngo
abantu barusheho kumumenya no kuryoherwa n’ibihangano bye.
Emmy yamamaye mu ndirimbo se "Yarakibirinduye" yarikoroje
REBA INDIRIMBO NSHYA "UMUSHUMBA" Y'UMUHANZI EMMY
REBA INDIRIMBO "YARAKIBIRINDUYE" YA EMMY USENGERA MURI ADEPR
TANGA IGITECYEREZO