Kuwa 21 Werurwe 2025, mu Karere ka Gasabo, RGB ifatanyije n’Ihuriro ry’Imiryango Ishingiye ku Myemerere (RIC) bakoranye ibiganiro n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no gusobanura ku buryo burambuye ibikubiye mu mabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Kinyamateka, iyi nama yari igamije kuganira ku mabwiriza mashya yashyizweho n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, aho agenga ibisabwa imiryango ishingiye ku myemerere, akaba kandi agizwe n'ingingo 26.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Doris
Uwicyeza Picard ari nawe watangije iyi nama yahuje amadini n'amatorero, agaruka
ku mpamvu y'aya mabwiriza yagize ati: "Aya mabwiriza mashya yashyizweho agamije
guteza imbere imikorere myiza, gukorera mu mucyo no kwirinda ibikorwa bishobora
guhungabanya umutekano w'Igihugu n'imibereho myiza y'abaturage''.
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero mu Rwanda, Musenyeri Mbanda Laurent, yavuze ko n'ubwo aya mabwiriza mashya asaba imiryango y'amadini n'amatorero gukora impinduka, ari iby'agaciro kuko bizabafasha gukorera mu mucyo no kwirinda gukorera mu kajagari.
Yagize ati: “Aya mategeko agamije
kuturinda gukorera mu kajagari, kandi kudufasha gukurikiza umurongo w’igihugu,
ari nawo w’ibyerekezo by’igihugu cyacu. Ni ukwihangana no gushyira imbaraga mu
kubahiriza amategeko kugira ngo twese tujye mu murongo mwiza.”
Judith Kazaire, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Sosiyete Sivile n’Imitwe ya Politiki mu Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, yagarutse ku ngingo y’amadini n’amatorero bigifunze, avuga ko bizaterwa n'uko abayobozi b’amadini n’amatorero bazagenda bagira imyitwarire myiza mu kubahiriza amabwiriza mashya.
Yagize ati: "Kubasura bizaterwa nabo, kubasura tubikora dufatanyije n'inzego zindi nka Rwanda Local Government ariko birasaba ko aya mabwiriza mashya bayareba bakubahiriza ibikubiyemo hanyuma bagasaba gufungurirwa.
Mu
byumweru bibiri bishize amabwiriza asohotse nta busabe turakira bugaragaza ko
hari abamaze kuzuza ibisabwa, nyuma yuko bayarebye bakabyuzuza bazagaruka
dosiye zabo zigweho nibaba babyujuje bafungurirwe''.
Yanavuze ko kandi, igihe amadini n'amatorero byahawe kugira ngo babe bamaze kuzuza ibisabwa, nk’uko amabwiriza abiteganya ari igihe cy'amezi 12 abarwa uhereye igihe aya mabwiriza yasohokeye mu igazeti ya Leta, aho yasohotse tariki 07 Werurwe 2025 bivuze ko ubu yatangiye gukurikizwa.
TANGA IGITECYEREZO