RURA
Kigali

NKORE IKI: Ndicuza kongera gushaka kumuca inyuma ubu se mbimubwire?

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:22/03/2025 11:15
0


Nyuma yo guhemukira umukunzi wanjye, numvise mfite ipfunwe rikabije ku buryo nasibaga kurya no gusinzira. Niyumvaga nta gaciro mfite, ndahiye ko ntazongera kubikora ukundi. Ndumva ndi umuntu w’agahebuzo mu bibi.



Ubwa mbere, ubwo byabaga, sinashoboye guhisha ukuri. Namubwiye ibyabaye, arababara cyane ariko arambabarira kuko twari dufitanye urukundo rukomeye. Twakoze uko dushoboye kugira ngo dukize igikomere byari byateje, kandi byarakozwe. Ndi umugabo w’imyaka 28, naho we afite 26. Tumaze imyaka ibiri turi kumwe.

Umwaka ushize, nagiye mu biruhuko n’inshuti z’abagabo, ndasinzira bigeze aho mbona ndyamanye n’umukobwa twari twahuriye mu kabari. Nyuma yaho, naguye mu gahinda gakomeye, niyo mpamvu nahisemo kumubwira ukuri. Yarakomeretse ariko avuga ko ampaye amahirwe ya nyuma kuko ankunda cyane kandi twari dufitanye ibihe byiza.

Icyakora, mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari yaragiye, nagiye mu birori jyenyine. Nanyweye ibisindisha byinshi ndenza urugero, maze nsanga ndi mu cyumba cy’umukobwa wanyitayeho cyane, arankorakora, aniyambura imyenda. Mu gihe twari mu mibonano y’urukundo, nongeye kugarura ubwenge, ndamuhagarika ararekera.

Ndi kwiyanga no kwicuza cyane, n’ubwo nta gikorwa cy’ubusambanyi cyabayeho. Nzi neza ko naramuka amenye ibyabaye byarangira burundu hagati yacu. Ndabizi neza ko nta yandi mahirwe yanyongerera nk;uko tubikesha The Sun.

Inama: Kuri iyi nshuro, ukuri si ko kukugirira akamaro. Kubimubwira ntacyo byakumarira, ahubwo byamutera ububabare bukomeye, kandi byarangiza burundu umubano wanyu. Icy’ingenzi ni uko wiyemeje kubihagarika, bigaragaza ko wize isomo. Irinde ibisindisha kuko ni byo bikujyana aho utifuzaga kugera.

Niba wumva utishimiye uko uri, jya kwa muganga cyangwa uganire n’inzobere mu bijyanye no gufasha mu mitekerereze. Ibyo bizagufasha kwiyubaka no gukumira ibi bibazo mu gihe kizaza. Gusoma igitabo "Kuganira n’Umujyanama Birafasha", bishobora kukongerera ubumenyi bwo kwirinda iyi ngeso yo guhemuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND