RURA
Kigali

Amerika: Abafite ubumuga bwo kutumva bateguriwe ihuriro ryo guhimbaza isakaramentu ry’ukarisitiya

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:22/03/2025 9:27
0


Ingoro y’igihugu ya Mutagatifu Elizabeth Ann Seton muri Maryland izakira Ihuriro ry’abakristu Gatolika bafite ubumuga bwo kutumva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ndetse bikaba biteganywa ko muri iri huriro hazaganirwa ku buryo bwo kugeza iki gikorwa ki isi hose.



Hateganyijwe ko iri huriro rizaba ku ya 4 Mata kugeza kuya 6 Mata, rikaba rizahuza abagatolika bagera kuri 230 kugira ngo basengere hamwe banahimbaze Isakaramentu ry’Ukaritiya, nk'uko byatangajwe n’uwateguye iyi nama, Padiri Mike Depcik, akaba ari umwe mu bapadiri bake ku isi bafite ubumuga bwo kutumva ku isi.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Catholic News Agency, Depcik akora nk'umupadiri wa minisiteri y’abafite n’ubumuga bwo kutumva muri Arikidiyosezi ya Baltimore kandi azwiho gushyigikira no guteza imbere umuryango w’abagatolika bafite ubu bumuga muri Maryland ndetse no hanze yayo.

Depcik yateguye iri huriro ry’abagatolika bafite ubumuga bwo kutumva kugira ngo babashe kwitabira ibikorwa byo kubateza imbere ndetse babashe no guhuriza hamwe ibitekerezo.

Yagaragaje ko umuryango w’abafite ubu bumuga, ufite ibibazo byo kutabona serivisi bakenera muri Kiliziya Gatolika nk’uko bikwiriye, kandi ko bahura n’imbogamizi zo kutabona uburyo bwo kwitabira Misa.

Depcik yabisobanuye agira ati: “Imibare myinshi yerekanye ko 96% by'abafite ubumuga bwo kutumva, harimo n'abagatolika babatijwe, batajya mu rusengero urwo ari rwo rwose kubera ko batabasha kumva ibihavugirwa, ndetse ko nta serivisi bahabwa mu rurimi rwabo, ururimi rw'amarenga (American Sign Language).”

Mu gihe Ihuriro ryo guhimbaza Isakaramentu ry’Ukarisitiya ryo muri 2024 ryabereye muri Indiana yari ifite abasemuzi ba ASL, Depcik yashakaga kwibanda ku muryango w’abatumva akora iyi kongere.

Ati: "Turizera ko iki gikorwa kizaba kitazibagirana kuko kizaba kibaye ku nshuro ya mbere kandi abagatolika bafite ubumuga bwo kutumva bazabasha kugaragaza ibibazo bahura nabyo, ndetse bibashe no gukemurwa.”

Ingoro y’igihugu ya Mutagatifu Elizabeth Ann Seton, iherereye i Emmitsburg, muri Leta ya Maryland, yigeze guteranirwamo n’abagatolika bafite ubu bumuga mbere.

Urusengero rwa Seton rukunze kwakira imyiherero itandukanye, harimo umwiherero w'igisibo ku bakristu bafite ubumuga bwo kutumva yabaye umwaka ushize. Urusengero rwa Seton ruherereye mu isaha imwe gusa uvuye ku ishuri rya K - 8 Maryland ry’ababana n’ubumuga bwo kutumva.

Iryo huriro rizitabirwa n’abavuga rikijyana baturutse muri Amerika, barimo Deacon Patrick Graybill, umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru nawe ufite ubumuga bwo kutumva, akaba anafite amateka mu buhanzi bwo gukina amakinamico, kwandika no kuvuga imivugo ya ASL, no gusemura inyandiko ziri mu rurimi rw’icyongereza muri ASL (ururimi rw’amarenga).

Rizitabirwa kandi na Jeannine Adkins, umwe mu bagize ibiro bya Kiliziya Gatolika mu gihugu mu ishami rishinzwe abafite ubumuga bwo kutumva. Graybill yiteguye gutanga ikiganiro cyiswe “Ukaristiya: Isakaramentu ritagatifu,” naho Adkins azatanga ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Imbaraga zikiza z'Ukaristiya.”

Biteganijwe ko iri huriro rizitabirwa n’abakristu Gatorika bafite ubumuga bwo kutumva bazaza baturutse impande zose z’Amerika, harimo Californiya, Floride, na Dakota y'Amajyepfo.

Ku munsi wa mbere wa Kongere, abashinzwe kuyobora abasura iyi ngoro bazahaboneke kugira ngo batembereze abazaba bitabiriye kuri iyo ngoro n’ahandi harimo imva ya Mutagatifu Elizabeth Ann Seton n’ingoro ndangamurage ivuga ku buzima bwe ndetse n’inyubako z’amateka zijyanye na Seton na basilika.

Kuramya, guhabwa isakaramentu ry’imbabazi (penetensiya), na Misa nabyo bizakorwa kuwa gatandatu, hiyongereyeho ibiganiro bitandukanye, n’igihe cyo gusabana. Ku cyumweru, Misa izaba izanitabwirwa n’umuryango w’abagatolika bafite ubumuga bwo kutumva bo muri Urbana, Maryland.


Iri huriro ryateguwe na Padiri Mike Depcik, nawe ufite ubumuga bwo kutumva.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND