RURA
Kigali

Ese birakwiye ko ngira 'Besto' tudahuje ibitsina kandi mfite umukunzi?

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:21/03/2025 14:00
0


Muri iki gihe usanga abantu benshi bafite abo bita aba “Besto”, besto ni uncuti magara, mukundana, mwitanaho, ndetse munabitsanya amabanga. Hari rero hari abafite aba besto badahuje ibitsina, nyamara hari abavuga ko batakundana n’umuntu umeze uku. Ushobora kuba wibaza uti “Ese birakwiye ko ngira besto tudahuje ibitsina kandi mfite umukunzi?



Imwe mu mbogamizi zikunze kugaragara mu nkundo z’abantu bakundana n’abafite aba besto b’ibitsina bitandukanye ni uko akenshi bigaragaramo ibibazo byo gucana inyuma, kubeshyanya, agasuzuguro, ndetse usanga akenshi umurongo wabo w’ubucuti utana ukavamo ibindi bindi.

Ibi ntibivuze ko abantu bose bafite aba besto badahuje ibitsina baba baca inyuma abakunzi babo cyangwa bakora ibindi bidahwitse. Nyamara hari imipaka ntarengwa wowe na besto wawe mugomba gushyiraho mu rukundo rwanyu kugira ngo mutavaho mwisanga mwarengereye. 

Ni byiza ko ubucuti bwabyu mubugenzura mukanabuha umurongo mwiza. N’ubwo abantu benshi babibona nabi, kugira besto mudahuje ibitsina ntabwo ari amahano cyangwa amabara, ubucuti ntibugira umupaka, cyangwa ngo buvangure hasgingiye ku kintu runaka.

Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Sunshine City Councelling isobanura neza uko ugomba kwitwara mu gihe ufite besto mudahuje ibitsina kugira ngo hatagira agatotsi kaza mu mubano wawe n’umukunzi wawe:

Gushyiraho imipaka ntarengwa: mu mubano uwo ari wo wose hagomba kubaho imipaka ntarengwa, uretse kuba besto wawe ari incuti yawe magara, umukunda nawe agukunda, munagirana inama, ariko ibuka ko ufite n’umukunzi. 

Kurenga imipaka bivugwa hano ni nko gusohokana na besto wawe ahantu ha mwenyine umukunzi wawe atabizi, gusomana, no gukora ibindi bikorwa byatuma umukunzi wawe hari ikindi akeka ko kiri hagati yanyu. 

Ugomba kandi kubaha amarangamutima y’umukunzi wawe no kumubonera umwanya: menya ko umukunzi wawe akeneye umwanya uhagije wo kuganira nawe, kumenyana, kugirana ibihe byiza, n’ibindi. 

Umwanya wawe wose rero nuwuha besto wawe, icyo gihe uzaba uri kwirengagiza amarangamutima y’uwo mukundana. Ntabwo umukunzi wawe ari mu ihangana na besto wawe, ntugomba rero kwita kuri besto wawe kuruta uko wita ku mukunzi wawe cyane cyane ko ari we muba muteganya kuzabana akaramata mu gihe urukundo rwanyu rukomeje.

 

Ikindi cy’ingenzi cyane, ni ukutabeshya umukunzi wawe kubyerekeye besto wawe: mu rukundo icyizere n’ukuri ni ingingo z’ingenzi cyane, iyo mubwizanya ukuri mukanubahana birushaho kuba byiza n’urukundo rukiyongera. Niba umukunzi wawe hari ibyo abona bitagenda ku byerekeye uko ubanye na besto wawe, bimubangamira ni byiza ko igihe abikubajijeho umubwiza ukuri kandi ntumubwire nabi.

Irinde kugirana ibyiyumvo by’urukundo na besto wawe cyangwa gukorana ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina: iki nicyo gikunze gutura hasi benshi, bitewe n’uko bahorana n’aba besto babo, babwirana buri kimwe, ndetse bumva bitanyeho cyane, usanga icyari ibucuti kibatuye mu mutego w’ubusambanyi. Ni byiza rero kumenya kugenga amarangamutima yawe, ukamenya uko umwitwaraho ndetse ukirinda icyaganisha ku rukundo hagati yanyu.

N’ubwo besto wawe aba ari umunyamabanga wawe ukomeye, ariko ugomba kugira ibanga ry’urukundo: ntabwo umukunzi wawe yakwishimira ko buri kintu cyose kibaye hagati yanyu uhita ujya kukibwira besto wawe, cyane cyane ko akenshi aba atamwizera. 

Niba wowe na besto wawe mujya mwicara mukavuga umukunzi wawe, muvuga ibyabaye hagati yanyu, menya ko uri gushyira urukundo rwanyu mu kaga. Ni byiza kugisha inama, ariko mbere yo kuyigisha banza ushishoze, umenye igikwiye.

Ibi byose nuramuka ubizirikanye, bizagufasha kurushaho gukomeza ubucuti bwawe na besto wawe, ariko na none butazanye agatotsi mu rukundo rwawe. Niba kandi hari umuntu ufite umukunzi ufite besto badahuje ibitsina, agomba kumenya neza ko ubucuti hagati y’abadahuje ibitsina butabujijwe maze ntabuze umukunzi we kugira incuti zo muri icyo kiciro. 

Nyamara hari bamwe batabyihanganira, bumva ko ibi by’aba besto biba ari ukubeshya ahubwo ko hari ibindi baba bakora mu bwihisho. Niba rero uri umwe muri aba, ni byiza ko ushaka umukunzi udafite besto badahuje ibitsina, ibi byagufasha kurinda amarangamutima yawe no kurushaho kugira amahoro y’umutima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND