Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Wizkid, yagaragaje ko ashyigikiye ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, mbere y’umukino ukomeye wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, bazakina na Amavubi y’u Rwanda i Kigali.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria iri mu mwiherero ukomeye, aho umutoza mushya Eric Chelle ari mu kazi gakomeye kugira ngo bazitware neza muri aya marushanwa.
Amashusho y’imyitozo y’iyi kipe akomeje gukwirakwira ku
mbuga nkoranyambaga, agaragaza abakinnyi ba Nigeria bari mu myitozo bafite
ubushake bwo gutsinda u Rwanda.
Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Wizkid
yifashishije urukuta rwe rwa X maze atanga ubutumwa bwuzuyemo amarangamutima
atera akanyabugabo ikipe y’igihugu ya Nigeria, agira ati: “Ikipe imeze nkaho ari
nshya ya Super Eagles! Nkunda imbaraga zanyu.”
Uyu
muhanzi ukomeye muri Afrika akomeje kugaragaza urukundo afitiye ikipe y’igihugu ye, bikaba
byatumye abafana bongerwa imbaraga mbere y’uyu mukino ukomeye kubera ko babonye
ko inashigikiwe na Wizkid.
Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i
Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Super
Eagles ifite intego yo gutsinda, kuko ifite amanota atatu gusa mu mikino ine ya
mbere yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ikaba iri ku mwanya wa gatanu.
Ikipe ya Nigeria yamaze kwakira abakinnyi bose uko ari 23, nyuma y’uko umukinnyi wo hagati ukina muri Major League Soccer, Alhassan Yusuf, yageze mu mwiherero.
Nyuma yo gukina n’u Rwanda,
Nigeria izakira Zimbabwe i Uyo ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe, mu wundi
mukinoidashaka gutakaza.
Nubwo batangiye nabi iyi mikino y’amajonjora, abakinnyi ba Super Eagles berekanye icyizere cyo kuzahura amahirwe yabo.
Abakinnyi bakuru nka William Troost-Ekong, Victor Osimhen, na Ademola Lookman
uherutse gutorwa nk’umukinnyi mwiza wa Afurika, bari ku isonga mu kuyobora
bagenzi babo mu myitozo.
Mu itsinda C Nigeria ni iya Gatanu n’amanota 3,
mu gihe iri tsinda riyobowe n’u Rwanda rufite amanota arindwi ariko rukaba
ruyanganya na Africa Y’Epfo na Benin.
Umuhanzi Wizkid yerekanye ko ashyigikiye ikipe y'igihugu ya Nigeria mbere y'uko ikina n'u Rwanda
Wizkid yagaragaje urukundo rwa Super Eagles abinyujije kuri X
Ikipe y'igihugu ya Nigeria iri kwitegura gukina n'u Rwanda mu mukino ukomeye cyane
TANGA IGITECYEREZO