RURA
Kigali

Uwari 'General Manager' wa AS Kigali yahagaritswe ku mirimo ye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/03/2025 14:19
0


Ubuyobozi bwa AS Kigali bwahagaritse uwari 'General Manager' wayo, Bayingana Innocent ku mirimo ye nyuma y'uko amasezerano ye y'akazi yarangiye.



Iyi kipe y'umujyi wa Kigali yandikiye ibaruwa Bayingana Innocent imumenyesha ibyo kumuhagarika ku munsi w'ejo.

Muri iyi baruwa AS Kigali ivuga ko "Dushingiye ku masezerano y'akazi wari usanzwe ufitenye na AS Kigali yo kuwa 02/03/2023 ku mwanya wa "General Manager" w'Ikipe ya AS Kigali.

Tumaze kubona ko ayo masezerano yarangiye kuva ku itariki ya 03/03/2025 nk'uko bigaragara mu ngingo ya mbere y'ayo masezerano. Tukwandikiye iyi baruwa tukumenyesha ko amasezerano y'akazi twari dufitanye yarangiye kuva ku itariki ya 03/03/2025" .

Ikomeza ivuga nkuko biteganywa n'itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, Bayingana Innocent atakiri 'General Manager' wa AS Kigali ndetse ko asabwa kuzatanga raporo.

Yagize ati " Nk'uko biteganywa n'ingingo ya 28 (1) y'ltegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, amasezerano y'akazi afite igihe kizwi arangira iyo igihe cyayo kirangiye. 

Kubera iyo mpamvu turakumenyesha ko kuva iyi tariki ubonye ibaruwa, utagifite inshingano mu ikipe nka "General Manager" kandi turagusaba gukora raporo y'ibikorwa ndetse no kumurikira Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali ibikoresho byose wari ufite, mu gihe ubuyobozi bukiri kureba niba amasezerano wari ufite ashobora kongerwa".

AS Kigali yavuze ko yiteguye kuzamuha umushara w'iminsi yakoze nyuma y'igihe amasezerano ye yarangiye ndetse inamushimira umusaruro yatanze mu gihe bakoranye.

Ati: "Turakumenyesha kandi ko AS KIGALI yiteguyo kuguha umushahara wiminsi wakoze nyuma yitariki ya 02/03/2025, umaze gushyira mu bikorwa ibyo tugusaba mu gika kibanziriza iki.

Turagushimira umusaruro wawe mwiza n'ubwitange wagaragaje mu gihe wakoreraga ikigo cyacu. Tukwifuriza ibyiza mu bikorwa byawe by'ubuzima bwakazi mu gihe kizaza".

Bayingana Innocent waje kuri uyu mwanya muri 2020, asezerewe nyuma y'ibyavuzwe byo kwitsindisha ku mukino iyi kipe yahuriyemo na Rayon Sports ku munsi wa 21 wa Shampiyona.

Bayingana Innocent wari 'General Manager' wa AS Kigali yahagaritswe ku mirimo ye  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND