RURA
Kigali

Impamvu mutagomba gushyira urukundo rwanyu ku karubanda

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:20/03/2025 7:36
0


Abantu benshi basangiza buri kintu cyose ku mbuga nkoranyambaga, haba ubuzima bwabo bwite, urukundo rwabo, amafoto yabo n'abakunzi babo bajyanye ku mazi, ibibazo byabo n'ibyo bakunda mu rukundo, n'ibindi. Nubwo ushobora kuba wumva ari byiza gusangiza abantu byinshi ku rukundo rwanyu, nyamara ni byiza kugira ibanga.



Kugira ibanga mu rukundo rwanyu ntibivuze guhakana ko uri mu rukundo, cyangwa kwihakana umukunzi wawe, ahubwo ni ukumenya ibyo kuvuga n'ibyo kubika nk'ibanga mu rukundo rwanyu. Urugero: Niba umukunzi wawe hari ibintu runaka mwapfuye, si byiza guhita ufata telefoni yawe maze ukabishyira ku mbuga nkoranyambaga zawe. Ahubwo icyiza ni uko mwabiganiraho mu ibanga, maze mukabikemura.

Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru marriage.com, isonanura neza impamvu nyamukuru wowe n'umukunzi wawe mugomba kugira ibanga mu rukundo rwanyu:

Bibarinda ko hari abandi bakwivanaga mu rukundo rwanyu: Urukundo ni urwa babiri, kudasangiza amakuru menshi ku rukundo rwanyu bituma abantu bo hanze nk’incuti zanyu, umuryango n’abandi bativanga mu byanyu ngo bahore bababwira uko mugomba kwitwara mu nk’aho babayobora.

Bibarinda ababacira imanza zidashinga:Iyo muhora musangiza buri kantu kose kabaye mu rukundo rwanyu, ababibona batangira gutanga ibitekerezo byabo bitewe n’uko babibona. Aba rero bashobora kuza babacira imanza zidashinga bikaba byanatuma haza agatotsi mu mubano wanyu, icyiza rero ni uko mudashyira ku karubanda buri kintu.

Ikindi ni uko ibibazo by’ubwumvikane buke bidakunda kubaho mu rukundo rwanyu no kutumvikana biturutse ku bantu bo hanze. No mu gihe bibayeho, biroroha gusabana imbabazi kuruta kuba byakwivangamo abandi bantu, maze mugakemura ibibazo byanyu mu bwumvikane no mu mahoro.

Bibafasha kumarana igihe gihagije murikumwe: Iyo mudasangiza buri kintu cyose mu rukundo rwanyu, murubahana, ndetse mukanabona umwanya uhagije wo kwishimana, muri mwenyine, maze mukarushaho kumenyana byimbitse. Ibi bifasha urukundo rwanyu gukura.

Abanzi banyu ntabwo babona aho bahera babarwanya: Abantu badashimishwa no kuba mukundana, babifuriza ibibi, iyo babonye amahirwe yo kumenya buri kintu ku rukundo rwanyu biborohereza mu bikorwa byabo byo gushaka kubatandukanya, ni byiza rero gukomeza kubika ibanga mu rukundo rwanyu.

Ikindi gikomeye cyane, ni uko bifasha cyane mu gihe bibaye ngombwa ko mutandukana: Niba wowe n’umukunzi wawe mushyira hanze buri kintu cyose mukoze, ni biba ngombwa ko mutandukana bizabagora cyane, ariko iyo urukundo rushingiye ku ibanga ni byiza cyane kuko iyo mutandukanye ntabwo bisakuza cyane cyangwa ngo biteze n’ibindi bibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND