RURA
Kigali

Uburyo bwiza bwo gucunga amafaranga wakoreye atagupfiriye ubusa!

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:20/03/2025 13:50
1


‎Uburyo bwa mbere bwo gucunga amafaranga neza ni ugushyiraho intego z’ubukungu zihamye. Ni ngombwa kugena intego mu gihe gito, hagati, no mu gihe kirekire. Urugero, ushobora kugira intego yo kugura inzu, gukora ubucuruzi cyangwa kwizigamira izabukuru.



‎Mu buzima bwa buri munsi, gucunga neza amafaranga wakoreye ni ingenzi kugira ngo agufashe kugera ku ntego zawe no kwirinda ibibazo by'ubukene mu bihe biri imbere. Iyi ngingo iragaruka ku buryo bwiza bwo gucunga amafaranga yawe kugira ngo agufashe kugera ku ntego z’ubukungu no kugira ubuzima burambye.

‎Gena Intego z’Ubukungu‎, kandi intego z’ubukungu zigomba kuba zifatika kandi zigerwaho: ‎Ni ingenzi kandi gushyiraho gahunda yo kwizigamira uko winjiza amafaranga, n’iyo yaba make. Niba ufite intego zihamye, bizatuma ukoresha amafaranga mu buryo bufite umurongo n’icyerekezo.

‎Kora Ingengo y’Imari Ihamye: ‎Gukora ingengo y’imari ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu gucunga amafaranga. Andika amafaranga winjiza buri kwezi ndetse n’ayo usohora. Ibi bizagufasha kubona aho amafaranga yawe ajya no kumenya uko wateganya mu buryo bwiza.

‎Mu ngengo y’imari, shyira imbere ibintu by’ibanze nk'inzu, amafunguro, ingendo n'ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Nyuma y’ibi, genya igice cy’amafaranga yo kwizigamira buri kwezi. Ibi bizatuma umenya uko ugenzura amafaranga yawe neza kandi ukirinda kuyasesagura.

‎Irinde Gusesagura: Mu mibereho ya buri munsi, hari ibintu byinshi bishobora kugutera irari ryo gukoresha amafaranga mu buryo butari ngombwa. Irinde kugura ibintu udakeneweho cyangwa bishingiye ku marangamutima. Koresha amafaranga mu buryo bukurikije ingengo y’imari wakoze kandi wirinde kugira imyenda idafite impamvu ifatika.

‎Shyiraho ikigega cy’ibyago kizakugoboka mu bihe runaka: ‎Ubuzima burimo ibihe bitandukanye bishobora gutungurana, birimo uburwayi, kubura akazi cyangwa izindi mpanuka. Ni ngombwa rero kugira ikigega cyihariye cy’amafaranga y'ibyago. Aya mafaranga azagufasha mu bihe bikomeye kandi azakurinda guhangayikishwa n'ibibazo bitunguranye.

‎Shora imari mu buryo bufite inyungu: ‎Mu gihe winjiza amafaranga, teganya uburyo bwo kuyongera binyuze mu ishoramari rifatika. Ushobora gushora mu mishinga iciriritse cyangwa mu bigega by’ishoramari. Ni ingenzi kandi gukora ubushakashatsi bwimbitse mbere yo gushora kugira ngo wirinde igihombo.

‎Irinde inguzanyo zidafite impamvu ifatika: ‎Gufata inguzanyo ni ibyago igihe idafite inyungu zifatika. Fata inguzanyo gusa igihe bizatuma winjiza amafaranga aruta ayo wishyura. Kugwa mu madeni adafite umumaro bishobora gusubiza inyuma iterambere ryawe ry’ubukungu.

‎Ihugure ku bijyanye n'ubukungu: Kugira ubumenyi mu bijyanye n’imari ni ingenzi mu gucunga neza amafaranga yawe. Tangira wige uburyo bwo gukora igenamigambi, kuyobora umutungo no gushora imari. Hari amahugurwa atandukanye ahari cyangwa ibitabo byagufasha kwiga neza uko wabigenza.

‎Genza bucyeya kandi uzirinde gusesagura: ‎Iyo umaze kubona inyungu, irinde guhita ukoresha amafaranga yose. Fata umwanya wo gutekereza ku buryo bwiza bwo kuyakoresha no kuyongera. Ibi bizatuma udatakaza amafaranga mu buryo bw’umurengwe cyangwa kwishimisha birenze.

‎Koresha ikoranabuhanga mu gucunga amafaranga: ‎Muri iki gihe, ikoranabuhanga rifasha mu buryo bwinshi bwo gucunga umutungo. Hari porogaramu zitandukanye zigufasha gukora ingengo y’imari, gukurikirana amafaranga winjiza n’ayo usohora ndetse no kugenzura aho amafaranga yawe ari kwerekeza.

‎Ibyishimo bihamye: ‎Mu gihe wageze ku ntego runaka cyangwa ugize amahirwe yo kubona amafaranga menshi, irinde kwirara. Kwishimira intambwe wagezeho ni byiza, ariko birakwiye no gutekereza ku cyatuma amafaranga yawe aramba no kwiteganyiriza ejo hazaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Megjgen15 days ago
    Kubivuga biroroshye ariko bubikora bikaba ingorabahizi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND