Ubushakashatsi bwiswe 'The Great Powers Index 2024' bwakorewe ku bihugu 24 bikomeye ku Isi hashingiwe ku bukungu, imbaraga z’igisirikare, ikoranabuhanga n’agaciro ifaranga ry’igihugu rifite ku rwego mpuzamahanga, bwagaragaje uko ibihugu bihagaze uyu munsi ndetse n’icyerekezo bifite mu myaka iri imbere.
Iyi raporo ya 'The Great Powers Index 2024' igaragaza uko imbaraga z’ibihugu zikomeje kwiyongera cyangwa kugabanyuka hashingiwe ku bukungu, igisirikare, ikoranabuhanga, n’imiyoborere. Mu gihe Isi igenda ihinduka, ibihugu bifatwa nk'ibikomeye bikomeje guhangana kugira ngo bigume ku isonga mu rwego mpuzamahanga.
Dore
ibihugu 10 bikomeye kurusha ibindi ku Isi:
1. Leta Zunze Ubumwe za
Amerika
Leta
Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu gikomeje kuza ku isonga nk’igihugu gifite
imbaraga nyinshi kurusha ibindi ku Isi. Ifite ubukungu bukomeye bushingiye ku
isoko ry’imari rihamye, igisirikare gikomeye cyane, ndetse n’idolari rifatwa
nk’ifaranga ry’Isi. Nubwo ibi biyihesha imbaraga, hariyo ibibazo bikomeye birimo imvururu
za politiki imbere mu gihugu ndetse n’ibibazo by’ubukungu bishobora kugira
ingaruka ku hazaza hacyo.
2. U Bushinwa
U Bushinwa
bukomeje kuzamuka mu rwego rw’ubukungu no mu bya gisirikare, ndetse bufite
iterambere ryihuta mu ikoranabuhanga n’ubwubatsi. Iki gihugu gifite ubushobozi bwo guhanga
udushya ndetse n’imiturire igizwe n'inyubako zigezweho. Gusa, ibibazo by’amadeni
menshi bishobora kugira ingaruka ku bukungu bwacyo mu gihe kirekire.
3. Eurozone
Igice
cy’ibihugu by’u Burayi kizwi nka Eurozone gifite imbaraga zikomeye kubera
isoko ry’imari rikomeye ndetse n’uruhare runini gifite mu bucuruzi
mpuzamahanga. Gusa kiri mu nzira yo gusubira inyuma kuko kigihanganye n’ibibazo
bishingiye ku bukungu birimo no kubura ibikomoka ku mabuye
y’agaciro bifasha iterambere ry’ubukungu.
4. U Budage
U Budage
ni igihugu gifite ubukungu buteye imbere kandi gikoresha neza abakozi n’imari.
Bufite ubuvuzi buhamye ndetse n’imibereho myiza y’abaturage. Gusa bufite
imbogamizi zirimo umubare w’abaturage ugenda ugabanuka ndetse no kubura
ibikomoka kuri peteroli na gaze bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw'igihugu.
5. U Buyapani
U Buyapani
bufite iterambere rihanitse mu by’ikoranabuhanga ndetse n’ifaranga ryabwo
rifite agaciro ku rwego mpuzamahanga. Bufite ubukungu bwizewe kandi burangwa
n’umutekano. Ariko kimwe n'u Budage, u Buyapani nabwo bufite ikibazo gikomeye cy’abaturage bagenda bagabanuka.
6. Koreya y’Epfo
Koreya
y’Epfo ni igihugu kiri ku isonga mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubuvumbuzi. Iki gihugu gifite uburezi buhamye n’abakozi bafite ubumenyi buhanitse. Gusa
nk’ibindi bihugu byinshi byateye imbere, Koreya y'Epfo ihanganye n’ikibazo cy’igabanyuka ry’abaturage, aho umubare w’abakozi ugenda ugabanuka.
7. U Buhinde
U Buhinde
ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu buri kuzamuka vuba cyane. Bufite abakozi
benshi bafite ubushobozi bwo gukora ku giciro gito ndetse n’ubushobozi bwo
kwihaza mu bikoresho byinshi by’ibanze. Gusa nubwo bimeze bityo, iki gihugu kiracyahanganye na ruswa nyinshi
ndetse n’ikibazo cy’icyuho kinini mu bukungu, aho hari ubusumbane bukabije
hagati y’abakire n’abakene.
8. U Bwongereza
U Bwongereza
bufite amategeko akomeye afasha mu micungire y’ubukungu ndetse agafasha n’abaturage kugira ubuzima bwiza. Gusa bufite imbogamizi z’ubukungu zituma iterambere
ritihuta, harimo ikibazo cy’ibikorwaremezo bidafite ubushobozi buhagije bitewe
n’uburyo n’ishoramari ryaho ridahagije.
9. U Bufaransa
U Bufaransa
ni igihugu gifite imibereho myiza y’abaturage, ubuvuzi bwiza ndetse
n’ubusumbane bucye mu bukungu. Gusa bufite ikibazo cy’amadeni menshi
n’umusaruro w’abakozi utagenda neza uko bikwiye. Ibi bishobora kugira ingaruka
ku hazaza habwo mu bukungu.
10. U Burusiya
U Burusiya
bufite ubukungu bushingiye ku mabuye y’agaciro menshi ndetse bufite n'igisirikare
gikomeye. Ariko haracyari ibibazo bikomeye birimo ruswa, kutagira ibikorwaremezo
bikwiye ndetse n’ingaruka z’ibihano mpuzamahanga byatewe n’ibikorwa by'iki gihugu bya
politiki.
TANGA IGITECYEREZO