Uwahoze ari rutahizamu ukomeye wa FC Barcelona na Cameroun, Samuel Eto’o, akaba ari na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), yagaragaje impamvu ibihugu by’Afurika bikunze gutsinda mu byiciro by’abato ariko bikagorwa no gutsinda mu marushanwa y’abakuru.
Eto’o yavuze ko ikibazo nyamukuru ari ukwihimbira imyaka kw’abakinnyi,
aho bamwe bakinira amakipe y’abatarengeje imyaka 17 cyangwa 20, nyamara bafite
imyaka iri hejuru y’iyo. Ibi ngo bigira ingaruka zikomeye ku iterambere
ry’umupira w’amaguru ku mugabane.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Cameroon Eto’o yagize
ati: “Ntabwo nshaka kuba umuyobozi ushobora kumara imyaka 10 adatsinda cyangwa
gutsinda bifashishije abakinnyi bafite imyaka 25 mu cyiciro cy’abatarengeje
17.”
Yongeyeho ko kwihimbira imyaka ari ikibazo gikomeye kigira ingaruka ku
iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika, kuko bituma ibihugu by’uyu
mugabane bidakomeza gutsinda mu byiciro by’abakuru.
Ati “Ndashaka kubona abakinnyi bakina bafite imyaka nyayo, ikipe izi ko
izahangana by’ukuri. Dufite ikibazo gikomeye muri Afurika: dukunze gutsinda mu
byiciro by’abato, ariko iyo tugeze mu cyiciro cy’abakuru, biratugora.”
Eto’o yasobanuye ko impamvu ibihugu by’Afurika bitabasha guhatana mu
cyiciro cy’abakuru ari uko abakinnyi benshi bakinnye amarushanwa y’abato bafite
imyaka iri hejuru y’iyo bagombaga kugira. Ati “Niba wihaye imyaka itariyo
ugakina nk’ufite 22, ariko mu by’ukuri ufite 35 cyangwa 37, ntushobora
guhangana n’ufite 22 ya nyayo.”
Yakomeje avuga ko ikibazo cy’ihindurwa ry’imyaka giterwa ahanini
n’abatoza n’ababyeyi babikora bagamije guha abana babo amahirwe, nyamara
bidatanga umusaruro ku mupira wa Afurika. Ati “Ndumva impamvu abatoza
n’ababyeyi babikora. Babona abana babo bashobora kubura amahirwe, ariko ibyo
ntabwo bifasha umupira bakunda.”
Uyu munyabigwi yasabye ko habaho impinduka zihamye kugira ngo impano
nshya zizamurwe mu buryo bukwiye kandi umupira wa Afurika ubashe guhangana ku
rwego mpuzamahanga. Ati “Tugomba kugira igitambo tugashyiraho uburyo bwiza bwo
gutoranya abakinnyi bato bafite imyaka nyayo. Niyo mpamvu dushyize imbaraga mu
makipe y’abato.”
Mu gihe ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika birimo gufata ingamba
zo gukemura iki kibazo, amagambo ya Eto’o arashimangira ko gukoresha abakinnyi
bafite imyaka nyayo ari yo nzira yonyine yo guteza imbere umupira w’amaguru ku
mugabane.
Samuel Eto yihanangirije abakinnyi bahimba inyaka avuga ko bidindiza umupira wa Africa
Vincent Aboubakar umwe mu bakinnyi bakomoka muro Cameroon bivugwa ko yagabanyije imyaka
Eto yanyuze muri FC Barcelona
TANGA IGITECYEREZO