RURA
Kigali

Abantu badashyira ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga bagira imyitwarire yihariye

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:18/03/2025 16:01
0


Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kugira uruhare runini mu mibereho ya buri munsi, hari itsinda ry’abantu bahisemo kutazikoresha no kurengera ubuzima bwabo bwite aba bagira imyitwarire yihariye igabanyijemo ibyiciro bitanu by’ingenzi.



Ubushakashatsi butandukanye, harimo n’ubwakozwe n’abahanga mu by’imitekerereze n’ibigo nka Pew Reseach Center bwakozwe 2017 kugeza 2021, kaminuza ya Calfonia muri 2018 udasize n’iya Michigan aho bwakozwe muri 2017, bugaragaza ko abantu badashyira ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga bagira imyitwarire yihariye ibaranga.

1. Baha agaciro imibanire y’ukuri. Abantu batitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga bakunze gushyira imbere umubano w’ukuri, aho kugira ngo bashyire hanze amashusho y’ubuzima bwabo. 

Nk’uko abashakashatsi mu by’imibanire babigaragaza, abo bantu barangwa n’ubushake bwo gutanga ibiganiro bifite ireme kandi byubakiye ku ndangagaciro z’ukuri, aho kwiyerekana gusa ku mbuga.

2. Bishimira igihe baba bari bonyine. Abandi bo mu itsinda ry’abantu badakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga, bakunda kugira umwanya wo kwitekerezaho no gusubiza amaso inyuma.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kubona umwanya wo kuba wenyine bituma umuntu asubirana imbaraga, akagira umwanya wo gutekereza ku ntego ze no kunoza imikorere ye mu buzima. Ubu buryo bwo kwisuzuma bwafashije benshi gukemura ibibazo by’imitekerereze no gukomeza kugira umutima ukeye mu bihe by’impinduka z’ubuzima.

3. Bagira umurava no kwiyemeza mu mirimo yabo. Kutirengagiza inshingano kubera kudatakaza umwanya ku mbuga nkoranyambaga bituma aba bantu bagira ubushobozi bwo kwibanda ku byo bakora. Kwirinda impagarara bituma umuntu agira umurava, akagera ku musaruro mwiza kandi akubaka ubushobozi bwo guhanga udushya mu kazi.

4. Bubaha umutekano w’ubuzima bwite. Abantu benshi batitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga bahitamo kurengera ubuzima bwabo bwite, bakirinda gusangiza abantu buri kantu kose ku buzima bwabo.

Abahanga mu by’amabanga yihariye bavuga ko kugumana umwirondoro wihariye bituma umuntu agira umutekano mu buzima bwe, bityo akirinda ingaruka zituruka ku gukwirakwiza ibihuha.

5. Birinda kwigereranya n’abandi. Ubushakashatsi mu by’imitekerereze bwakozwe na America psychological Association muri 2019 bwerekana ko gukomeza kwigereranya bishobora gutera umunabi no gutakaza icyizere, bityo kwirinda ibyo bigatuma umuntu agira icyerekezo cye bwite 'Daily Motivation News'. 

Uko abantu bagenda bigenga mu myanzuro yabo, ni nako babona amahoro yo mu mutima, bityo bagashobora kugera ku ntego zabo mu buzima batabangamiwe n’imyumvire y’abandi.

Aya magambo agaragaza impamvu zitandukanye zituma abantu badashyira amakuru yabo ku mbuga nkoranyambaga bagahitamo kurengera ubuzima bwabo, bishingiye ku bushakashatsi butandukanye ndetse n’ibitekerezo by’abahanga mu by’imitekerereze n’imibanire.

 Abantu benshi batitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga bahitamo kurengera ubuzima bwabo bwite, bakirinda gusangiza abantu buri kantu ku buzima bwabo.Abandi bo mu itsinda ry’abantu badakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga, bakunda kugira umwanya wo kwitekerezaho no gusubiza amaso inyuma.Kubura umwanya wo kwirengagiza inshingano kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga bituma aba bantu bagira ubushobozi bwo kwibanda ku byo bakora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND