Ku wa 17 Werurwe 2025, Dolby Theatre i Los Angeles habereye umuhango ngarukamwaka wo gutanga ibihembo bya iHeartRadio Music, ibirori bikomeye bihuriza hamwe abahanzi bakomeye ku isi bakishimira ibyo bagezeho mu rugendo rwabo rwa muzika.
Uyu mwaka, ibihembo byahawe abahanzi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye, hakaba n’ibyahawe abatoranyijwe n’abafana binyuze mu matora yabereye ku mbuga nkoranyambaga. Ibi birori byayobowe na LL Cool J, umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya hip-hop.
Muri ibi bihembo, abahanzi nka Taylor Swift na Morgan Wallen ni bo bayoboye urutonde rw’abari bahatanye mu byiciro byinshi, kuko buri umwe yari ahatanye mu bigera ku icumi. Bakurikiwe na Kendrick Lamar, Post Malone na Sabrina Carpenter, bari bahatanye mu byiciro icyenda.
Mu
byiciro bishya byongewe uyu mwaka, abafana babashije gutora abahize abandi mu
bijyanye n’indirimbo zikunzwe muri filime n’amakinamico, abahanzi bateguye
ibitaramo by’amateka, ndetse n’abatunguranye mu bitaramo
by’abahanzi batandukanye.
Taylor Swift, utabashije kwitabira ibi birori, yahawe igihembo gikomeye cyiswe "Tour of the Century" kubera uruhererekane rw'ibitaramo bye bizwi nka Eras Tour byaciye agahigo mu bitaramo byabayeho, byakozwe ku migabane itanu bigasiga amateka mu muziki.
Yegukanye kandi ibihembo birimo "Favorite Tour Style" ku bwo kwambara imyenda idasanzwe mu bitaramo bye, "Favorite Tour Tradition", "Best Music Video" kubera indirimbo ye "Fortnight" yakoranye na Post Malone, ndetse na "Favorite On Screen".
Byongeye kandi, Taylor Swift yegukanye igihembo cy’umushyitsi watunguranye mu bitaramo by'abandi, aho yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we Travis Kelce ku rubyiniro rwa Wembley Stadium i Londres.
Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y'Epfo yongeye kwandika amateka mashya yegukana igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umwaka ku rwego rw'isi, 'World Artist of the Year,' ahigitse abarimo Tems, Burna Boy, Central Cee n'abandi.
Abandi bahanzi bashimiwe ku bw’uruhare rwabo mu muziki barimo Lady Gaga, wahawe igihembo cyiswe "Innovator Award" kubera uruhare rwe mu guhanga udushya mu muziki no gutanga ubutumwa buhindura isi. Mariah Carey, umuhanzi wacuruje ibihangano cyane kurusha abandi bagore mu mateka y’umuziki, yahawe igihembo cya "Icon Award" gishimira abahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uru ruganda.
Nelly, umuhanzi umaze imyaka
myinshi atanga umusanzu ukomeye mu njyana ya hip-hop na R&B, yashimiwe ahabwa igihembo cya "Landmark Award" kigenerwa abahanzi bagize ingaruka zikomeye ku muco binyuze
mu muziki.
Mu rwego rwo gususurutsa abari bitabiriye ibi birori, abahanzi bakomeye barimo Billie Eilish,
Bad Bunny, GloRilla, Gracie Abrams, Kenny Chesney, Muni Long na Nelly
bagaragaje ubuhanga bwabo ku rubyiniro. Byongeye kandi, amashusho y’igitaramo
cya mbere cya Taylor Swift cya Eras Tour cyabereye i Glendale muri Arizona yerekanwe muri iki gitaramo.
Uretse
gutanga ibihembo, uyu mwaka muri iHeartRadio Music Awards, abatabaye
abahuye n’inkongi z’umuriro muri Los Angeles binyuze mu gikorwa cy’ubugiraneza
bwiswe FireAid, bahawe agaciro, aho inkunga batanze izakoreshwa mu kubaka ahangijwe no gufasha mu
gukumira ibiza nk’ibi mu gihe kizaza.
Mu
batanze ibihembo muri ibi birori, hiyongereyeho ibyamamare byinshi birimo
Becky G, Billy Idol, Feid, Jenny McCarthy, Joel McHale, Kelsea Ballerini,
Offset, Robin Thicke, Sexyy Red, Victoria Monét n’abandi batandukanye. Ibi
byatumye 'iHeartRadio Music Awards 2025' ihinduka umwanya mwiza wo guha agaciro
abahanzi, abafana ndetse n’abagize uruhare mu kuzamura umuziki ku isi.
Dore
urutonde rwa bamwe mu begukanye ibi bihembo:
Song
of the
Year:
Pop
Song of the Year:
Pop
Artist of the Year:
Artist
of the Year:
Best
Collaboration:
Best
New Artist (Pop):
Country
Artist of the Year:
Hip-Hop
Artist of the Year:
Best
New Artist (Hip-Hop):
Hip-Hop Song of the Year
·
Like That - Future, Metro Boomin and Kendrick
Lamar
·
Lovin on Me - Jack Harlow
·
Not
Like Us - Kendrick Lamar - WINNER
·
Rich Baby Daddy - Drake featuring Sexyy
Red and SZA
·
TGIF – GloRilla
R&B
Song of the Year:
R&B
Artist of the Year:
Best
New Artist (R&B):
Alternative
Song of the Year:
Alternative
Artist of the Year:
Rock
Song of the Year:
Rock
Artist of the Year:
Latin
Pop / Urban Song of the Year:
Latin
Pop / Urban Artist of the Year:
Best
New Artist (Latin Pop / Urban):
Regional
Mexican Song of the Year:
Producer
of the Year:
Songwriter
of the Year:
(New for 2025) Favorite Broadway Debut:
*Socially Voted Category
(New for 2025) Favorite Surprise Guest:
*Socially Voted Category
(New
for 2025) Favorite Tour Tradition *Socially Voted Category
Taylor Swift yegukanye ibihembo byinshi muri 'iHeartRadio Music Awards'
Tyla yongeye gushimangira ko adasanzwe ku myaka ye micye ahigika abahanzi b'ibirangirire
Mariah Carey yegukanye igihembo
Becky G ni uko yaserutse
Ashanti
Umuraperikazi w'umunyamerika, Doechii
Lady Gaga yahawe igihembo
TANGA IGITECYEREZO