RURA
Kigali

Ibi bintu 5 ntuzigere na rimwe ubyicuza cyangwa ngo bigutere ipfunwe

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:18/03/2025 7:27
0


Kwicuza biba muri kamere ya muntu, ugahora wibaza uti “nabikoreye iki?” cyangwa ngo iyo mbimenya simba narakoze biriya bintu.



Ushobora kuba hari amakosa nawe wibuka uhora wicuza mu buzima bwawe, ibi ni ibintu bisanzwe cyane, nyamara hari igihe umuntu yicuza ibintu ariko bitari ngombwa cyane cyane mu bintu atabasha kugenzura no gusubiza inyuma.

Kwicuza no guhora utekereza ku byahise bitagenze neza, bishobora gutera agahinda, ubwoba, imihangayiko n’ibindi bishobora no kukongerera ibyago byo kurwara indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso n’indwara z’umutima. 

Ni ngombwa rero kureka kwihangayikisha, dore ko hari n’ibintu ukora byiza ariko abandi bakabigata nabi bityo ugahangayika, ukibwira ko utagombga kubikora yewe ukanabyicuza. 

Ariko nyamara si uko bikwiye kugenda. Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Southern Living isobanura neza ibintu bitanu utagomba kwicuza kuba warabikoze mu buzima bwawe uko byagenda kose:

1. Kwita ku buzima bwawe: Muri isi ya none, akenshi usanga abantu bashyira imbere akazi, umuryango, n’ibindi bibazo kurusha kwita ku buzima bwabo. Ariko, ni ngombwa kumenya ko kwita ku buzima bwawe bwo mu mutwe ari iby'ingenzi cyane. 

Niba ari ugufata umwanya wo kuruhuka, gushaka ubufasha bwa muganga, cyangwa gusa guhakana ikintu wuvaga cyagira ingaruka ku buzima bwawe, ntugomba kubyicuza kuko icyiza mbere y’ibindi byose ni ubuzima bwawe. 

Ubwonko buzima butuma ubaho neza kandi utera imbere, kandi bizagufasha kugira ubushobozi bwo gufasha abandi igihe wowe ubwawe wumva umeze neza.

2. Gushyiraho imipaka ntarengwa n’imirongo ngenderwaho mu buzima bwawe: Gushyiraho imipaka ni ingenzi cyane mu kubaka umubano mwiza n’abandi. 

Niba ari mu buzima bwawe bwite cyangwa mu kazi, ni byiza kumenya guhakana mu gihe umuntu agusaba ibirenze ubushobozi bwawe cyangwa ashaka kurengera ngo arenge ya mirongo ngenderwaho washyizeho. 

Gushyiraho imipaka bituma ugira umwanya wo kwitaho no gukora ibyo wifuza. Nubwo abandi bashobora kutabyumva neza, jya wibuka ko icy’ingenzi ari ubuzima bwawe n’amahoro yawe y’umutima.

3. Guhitamo ibyishimo: ni ngombwa ko ukurikira inzira iguha ibyishimo. Abanyarwanda bavuga ko ibyishimo bihenda, n’ubwo ibigushimisha bitaba ari byo bishimisha mugenzi wawe, menya ko ubuzima bwawe ari wowe ubufite mu biganza, ntuzigere witera agahinda mu rwego rwo gushimisha abandi. 

Ahubwo haranira ko uhora wishimye. Nyamara ibi ntibivuze ko uzahohotera abandi kugira ngo ubeho wishimye ugomba kubikora uzirikana n’uburenganzira bwa’abandi.

4. Gusaba ubufasha: gusaba ubufasha akenshi bikunze gufatwa nk’ikimenyetso cy’intege nke. Nyamara siko bimeze kuko nta muntu ushobora gukora ibintu byose. 

Haba mu buzima bwawe bwite cyangwa mu kazi, ntuzagire ipfunwe ryo gusaba ubufasha mu gihe ubukeneye. Gusaba ubufasha ntibivuze ko nta kintu ushoboye, ahubwo bisobanuye ko wamenye ko gukorana n’abandi bituma umuntu wese arushaho gukora neza. Ntuzigere rero uterwa ipfunwe no kumenya icyo udashoboye no kugisabira ubufasha.

5. Gutandukana n’incuti mbi: kureku abantu batuma wumva utanezerewe cyangwa incuti zigutera akababaro ni kimwe mu bintu bihambaye kandi byiza ushobora gukora. 

Yaba inshuti cyangwa umukunzi, mu gihe atuma ubuzima burushaho kukugora aho kuba uw’umumaro, gufata umwanzuro wo guhagarika umubano uwo ari wo wose mufitanye ni byiza cyane. Menya ko ubuzima bwawe bwo mu nutwe ari ubw’ingenzi.

Kwicuza birasnzwe mu buzima, ariko se ntiwasanga hari ibintu wicuza nyamara bitari ngombwa? Hari ibyo wicuza rimwe na rimwe bidakenewe bikagutesha umutwe ndetse bikanakongerera imihangayiko. 

Kwita ku buzima bwo mu mutwe, gushyiraho imipaka, guhitamo ibyishimo byawe, gusaba ubufasha no gutandukana n’incuti zitari iz’umumaro, ni bimwe mu bintu by’ingenzi bigufasha kubaho ubuzima bufite intego kandi bwiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND