Hari ibintu byinshi tutajya dutekerezaho nyamara ari ibyo ushobora gukora ukandika amateka ku rwego rw'Isi, ndetse ugahabwa akayabo.
Ushobora kuba utarigeze utekereza ko umuntu ashobora guhembwa kubera ikirenge kinini yavukanye, cyangwa kuko yasomanye amasaha menshi. Tugiye kureba uduhigo 5 twagiye dushyirwaho ku rwego rw'Isi.
1. Umunyamerika Eric Kilburn Jr ukomoka muri Michigan niwe ufite agahigo ko kugira ibiganza n’ibirenge binini wigeze ubaho ku Isi mu bana bafite munsi y’imyaka 20.
Mu gihe ubusanzwe umugabo usanzwe yambara nimero hagati ya 7 na 12 ku nkweto, uyu musore uri kuzuza imyaka 17, ubu yambara nimero 23. Tubaze ku mibare dukunze gukoresha mu Rwanda, kumwe umuntu w’umugabo witwa ko afite ikirenge kinini bigoye kubona urenza nimero 45, uyu musore we yambara nimero 90.
Eric Kilburn ufite ikirenge n'ikiganza binini ku Isi
2. Umunyamerikakazi witwa Diana Amstrong niwe ufite agahigo ko kugira inzara z’ibiganza ndende ku Isi. Uyu mugore utuye Minneapolis muri Leta ya Minnesota, aka gahigo ke kemejwe tariki 13 Werurwe 2022, aho yari afite inzara zifite uburebure bwa metero imwe na santimetero 30.
Diana yakuyeho agahigo ka Lee Redmond yari yarashyizeho mu 2008 aho ize zari zifite uburebure bwa Santimetero 86. Diana Amstrong aheruka gukata inzara ze mu 1097, aho yavuze ko atazongera kuzikata mu rwego rwo gukomeza kwibua umukobwa we.
Diana n’umukobwa we bajyaga bakorana inzara, nyuma y’uko apfuye ahita avuga ko atazongera kuzikata. Urwara rumwe rw’uyu mugore rutwara amasaha arenze atanu, ngo babe bamaze kurukora mu kurusiga ibirungo by’ubwiza.
Diana Amstrong ufite inzara ndende ku isi
3. Diankh Lopez niwe ufite agahigo ko gushushanya tattoo nyinshi mu munsi umwe gusa. Uyu mugabo wo mu mujyi wa Edmonton muri Canada, yaciye agahigo mu 2008 ashushanya tattoo 801 ku bantu mu munsi umwe gusa.
4. Umunya-New Zealand witwa Gregory Paul McLaren uzwi nka Lucky Diamond Rich niwe ufite agahigo ko kugira tattoo nyinshi ku mubiri we. Uyu mugabo umubiri we hafi 100% wuzuyeho tattoo, byafashe amasaha arenga 1000 ngo abe amaze gushushanywaho izi tattoo.
Gregory Paul McLaren ufite tattoo nyinshi ku isi
5. Abanya-Thailand Ekkachai na Laksana Tiranarat nibo bafite agahigo ko kumara igihe kinini basomana ku Isi. Mu 2013 nibwo aba bombi bashyizeho aka gahigo aho basomanye amasaha 58, iminota 35 ndetse n’amasegonda 58. Icyo gihe bahawe ibihumbi $3,300 nk’igihembo.
Mu ntangiro za Werurwe 2025, nibwo inkuru yabaye kimomo ko aba bombi babanaga nk’umugore n’umugabo bamaze gutandukana, nk’uko Ekkachai yabitangarije BBC.
Uyu ugabo ntiyigeze avuga icyatumye batandukana, ariko yavuze ko atewe ishema n’agahigo yakoranye n’uwahoze ari umugore we.
TANGA IGITECYEREZO