Album ya Playboi Carti yise "Music" imaze gutungura abakunzi b'umuziki kuva yajya hanze ku itariki ya 14 Werurwe 2025.
Iyi album yitezwe cyane, nyuma y'igihe kinini Carti yari amaze ategura, yaje guhura n'abahanzi bakomeye ku isi nka Kendrick Lamar, Travis Scott, na The Weeknd, bagize uruhare mu guhanga no kuzamura ireme ry'umuziki wa Carti.
Muri iyi album, Carti yakoze indirimbo hamwe na Kendrick Lamar, bakoranye mu ndirimbo eshatu: Backd00r, Good Credit, na Mojo Jojo.
Izi ndirimbo zigaragaza ubuhanga bw'umuraperi Kendrick Lamar, aho yibanda ku ngingo zirimo amakimbirane n'ibibazo by'ubutabera mu muziki, cyane cyane ibyo yahuriye na Drake.
Uko gukorana na Kendrick Lamar byatumye "Music" iba album yihariye, ishyira imbere umwuka w'ubwisanzure n'uburyohe mu njyana ya rap.
Uretse Kendrick Lamar, Carti yakoze n'abandi bahanzi bakomeye mu muziki nka Travis Scott, The Weeknd, Future, Skepta, Lil Uzi Vert, Ty Dolla $ign, Jhené Aiko, ndetse na Young Thug.
TANGA IGITECYEREZO