Imibavu (Parfium) ifite byinshi isobanuye ku buzima bwa muntu kurusha gusa gutuma umuntu agira impumuro nziza.Burya igira ingaruka ku marangamutima y’uyikoresha, ku mitekerereze, ku mico ndetse no ku myitwarire. Kuva ku mpumuro y’ibimera n’indabyo zitandukanye kugera ku mpumuro nziza y’umubavu.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Rockefeller, i New York bwerekanye ko abantu bashobora kwibuka 35% y'ibyo bahumurirwa, ugereranije na 5% y'ibyo babona, 2% ibyo bumva na 1% ibyo bakoraho. Urugero, impumuro y’umuntu ukunda ishobora kugufasha kwibuka ibihe runaka bishimishije mwagiranye. Iyo ufashe imyenda y’umuntu ukunda kukuba hafi ukumva impumuro yayo ushobora kumva utari wenyine ndetse ukanibuka ibihe mwari kumwe.
Byongeye kandi, ubushakashatsi bwerekanye ko impumuro ari ikintu kidasanzwe, impumuro y’umubyeyi igira uruhare mu kubaka umubano hagati ye n’umwana we. Umwana abasha kumenya impumuro ya nyina akimara kuvuka bityo akaba yamutandukanya n’abandi agendeye gusa ku mpumuro ye, ibi birushaho kongera amarangamutima y’urukundo hagati y’umwana n’umubyeyi. Ibi bigaragaza ko impumuro ifite akamaro gakomeye mu mikurire y'amarangamutima ya muntu.
Impumuro ntitwibutsa gusa ibyo mu bihe byahise; inagira ingaruka ku marangamutima. Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Salento, bwerekana ko impumuro zishobora gutera amarangamutima runaka na mbere y’uko umuntu ayatekerezaho. Ubwonko bwa muntu bwihutira gutekereza niba impumuro ari nziza cyangwa mbi hashingiwe ku marangamutima itera uyumvise.
Ibi kandi biba wowe utanigeze ubitekereezaho, amazuru yawe n’ubwonko bwawe nibyo bibigenga.
Aho utuye n’umuco wakuriyemo bishobora kugira uruhare ku mpumuro ukunda n’izo wanga. Abantu batuye ahantu hashyuha cyane bakunda akenshi impumuro zipika cyane, mu gihe abatuye ahantu hakonja baba bakunda impumuro zoroheje. Umuco n’imyigishirize bigira uruhare mu kumva impumuro zitandukanye. Urugero, umuntu uturutse mu gihugu kimwe ashobora gukunda impumuro y’ururabyo runaka, mu gihe undi uturutse mu kindi gihugu ashobora kutayikunda.
Wigeze wibaza niba hari aho impumuro cyangwa Parfium umuntu akunda gukoresha ihurira nawe ubwe? Imyitwarire ye, ibyo akunda, imico ye, n’ibindi?
Abahanga bavuga ko impumuro uhitamo ishobora gutanga amakuru ku miterere yawe. Urugero, imibavu idahumura cyane ikunze gukoreshwa n’abagabo ndetse ikagaragaza imbaraga, mu gihe ifite impumuro ikabije zikunze gukoreshwa n’abakobwa n’abandi bakunda ubuzima bworoheje kandi bushimishije.
Kwitera umubavu runaka, bituma wiyumvamo imbaraga, icyizere ndetse n’isuku.
Imibavu ntabwo igamije gutuma uhumura neza gusa, ahubwo ishobora no kugira ingaruka nziza ku buzima bwawe. Impumuro nziza ishobora gutuma wumva ufite umutekano n'ibyishimo, bigatuma kandi uganira neza n'abandi.
Iyo impumuro yawe ari nziza, wumva umeze neza, ntubangamire bagenzi bawe ubahumurira nabi, kandi umubano wanyu ukarushaho kuba mwiza.
Imibavu igira ingaruka ku buryo umuntu yiyumva n’uburyo abana n’abandi.
TANGA IGITECYEREZO