Tariki ya 18 Werurwe ni umunsi wa 77 w’uyu mwaka usigaje indi 278 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byabaye kuri iyi
tariki mu mateka:
1438: Albert
II w’i Hasburg yabaye umwami w’abami w’i Roma.
1608: Susenyos
yambitse ikamba ryo kuba umwami w’abami wa Ethiopia.
1913: Umwami
w’u Bugiriki, George I yiciwe mu Mujyi wigenga wa Thessaloniki.
1937: Igisasu
cyaturikije ishuri riba muri London (The New London School), cyishe abantu
ibihumbi bitatu byiganjemo abana benshi.
1945: Mu
ntambara ya kabiri y’isi, indwanyi 1250 zateye Umujyi wa Berlin.
1996: Inkongi
y’umuriro yabereye mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Quezon, hapfiriyemo
Abanyaphilippine 162.
1970: Lon
Nol yahiritse ku butegetsi igikomongoma Norodom Shanouk bw’i Cambodia.
Bamwe mu bavutse kuri iyi
tariki:
1963: Vanessa
L. Williams, ni nyampinga wa Amerika, umukinnyi w’amafilime akaba
n’umuririmbyikazi.
1496: Mary
Tudor, Umukobwa wa Henry VII umwami w’u Bwongereza, akaba n’umugore wa Louis
XII umwami w’u Bufaransa.
1978: Brian
Scalabrine, Umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki:
1227: Honorius
III, umu Papa.
1999: Elisabeth
Huckaby, Umwarimukazi w’Umunyamerika.
2009: Natasha
Richardson, Umukinnyi w’amafilime w’umwongerezakazi.
TANGA IGITECYEREZO