Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ko ateganya kugirana ikiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bagasesengura uburyo bwo guhagarika intambara imaze imyaka itatu muri Ukraine.
Mu kiganiro Trump yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 ubwo yari mu ndege ya Air Force One, yavuze ko hari amahirwe menshi y’uko iyo ntambara yarangira.
Yagize ati: “Turashaka kureba niba koko byashoboka guhagarika iyo ntambara, hari amahirwe menshi.” Yongeyeho ko ibiganiro byinshi byabaye mu mpera z’icyumweru hagati y’abahagarariye Amerika n’u Burusiya i Moscow.
Trump arashaka gushyigikirwa na Putin ku cyifuzo cy’agahenge k’iminsi 30, cyamaze kwemerwa na Ukraine. Muri icyo gihe, impande zombi zakomeje kugaba ibitero bikomeye byo mu kirere.
U Burusiya nabwo bukaba buri kugerageza kwirukana ingabo za Ukraine mu turere twigaruriwe mu ntara ya Kursk.
Ibihugu by’i Burayi n’u Bwongereza byatangaje ko byiteguye kohereza ingabo z’umuryango w’amahoro, igihe cyose impande zombi zizaba zumvikanye ku masezerano y’agahenge nkuko tubikesha Reuters.
U Burusiya busaba ko Ukraine yemererwa kutinjira muri NATO ndetse ikaguma ku busugire bwa politiki idafite aho ibogamiye. Perezida Zelenskiy wa Ukraine yavuze ko igihugu cye kidateze kwemera gutakaza agace na kamwe mu butaka bwacyo.
Amasezerano y’amahoro arasaba ibiganiro byimbitse, harimo n’ibisabwa na Moscow byo koroshya ibihano bya fatiwe u Burusiya n’amahanga no kugabanya igisirikare cya Ukraine.
TANGA IGITECYEREZO