Umuganga w'umunyabwenge ukomoka muri Libani, Dr. Rasha Alawieh w'imyaka 34 akaba n'umwalimu wungirije muri Kaminuza ya Brown mu ishami ry'ubuvuzi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanwa muri Libani.
Ibi byabaye nubwo yari afite visa y'akazi yo mu bwoko bwa H-1B ndetse n'itegeko rya rukiko ryamurindaga gusubizwa mu gihugu cye.
Dr. Rasha Alawieh yafashwe n'Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka (CBP) ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Logan International Airport i Boston, avuye muri Libani aho yari yasuye umuryango we.
Abavoka be batangaje ko yafashwe nta bisobanuro bitanzwe ndetse akanangirwa kubona uburenganzira bwo guhura n'umwunganizi we mu mategeko.
Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, Urukiko rwa Boston rwari rwatanze itegeko risaba ko Dr. Rasha atagomba gusubizwa muri Libani mu gihe cy’amasaha 48 kugira ngo habeho kwisobanura.
Nyamara, CBP yahise imwohereza mu Bufaransa mu ijoro ryo kuri uwo wa Gatanu, ahita akomereza muri Libani.
Umucamanza Leo T. Sorokin uyobora Urukiko Rukuru rw’akarere rwa Massachusetts, yahise ategeka ko habaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba CBP yararenze ku itegeko nkana.
Yasabye guverinoma gutanga ibisobanuro birambuye ku byabaye no kugaragaza impamvu nyakuri yatumye uyu muganga yirukanwa mu buryo bwihuse.
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka (CBP) ntirwatangaje impamvu nyakuri yatumye Dr. Rasha yirukanwa. Gusa, mu itangazo rwatangaje, rwavuze ko umuntu wese winjira muri Amerika agomba kugaragaza impamvu zemewe zo kwinjira mu gihugu kandi ko abakozi babo bakora akazi kabo mu buryo bukurikije amategeko.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Council on American-Islamic Relations (CAIR) yamaganye iki gikorwa, ivuga ko cyaciye ruhinga amategeko kandi kigaragaza ivangura rishingiye ku moko.
Umwe mu bavoka be yavuze ko iki gikorwa cyasize umuryango wa Dr. Rasha mu gihirahiro kandi kigaragaza icyuho mu micungire y’amategeko muri Amerika.
Nta cyo guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iratangaza kuri ibi birego, ariko biteganyijwe ko mu rubanza rwatangiye ku wa Mbere, hamenyekana byinshi ku byabaye ndetse n'impamvu z'iyirukanwa ry’uyu muganga.
Nk'uko CNN yabitangaje, ikibazo cy'uburenganzira bw’abimukira gikomeje kuba ingorabahizi mu bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko muri Amerika.
TANGA IGITECYEREZO