RURA
Kigali

Kenya: Umushumba w’itorero akurikiranweho gusambanya abo bahuje ibitsina ku gahato

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:17/03/2025 13:42
0


Polisi ya Kenya yataye muri yombi umushumba w’itorero rya Christ Impact Church, Peter K wari warahunze kuva muri 2022 nyuma yo gushinjwa gusambanya abana b’abahungu n’abagabo ku gahato.



Inkuru dukesha ikinyamakuru MKenya Leo ivuga ko, ifatwa rye ryemejwe n’umuyobozi wa polisi mu burasirazuba bwa Nakuru, Sheila Kegode, wavuze ko uyu muvugabutumwa azaguma mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje mbere yuko akatirwa n’urukiko ku mugaragaro.

Peter K yari amaze imyaka irenga ibiri yose ashakishwa na polisi. Ifatwa rye rije nyuma y’ubujurire bushya bw’umuryango w’umwe mu bavugwa ko yabahohoteye, bituma ubuyobozi butanga itegeko rishya ryo kumushakisha no kumuta muri yombi.

Ibyumweru bibiri bishize, abaturage bari bafiite umujinya ndetse bararakaye, bagabye igitero ku rusengero rwe i Nakuru bavuga ko ari umusambanyi kandi ko ibikorwa bye byo gusambanya abagabo bagenzi be bisa n’ibyaha byaberaga muri Sodoma na Gomora bityo ko agomba gushakishwa agakurikiranwa n’amategeko.

Uburakari bw’abaturage bwongereye igitutu ku nzego z’ubutabera maze bituma zongera ingufu mu gushakisha uyu mugabo. 

Amaherezo yaje gufatwirwa I Nairobi.Yatawe muri yombi hamwe n’undi umwe ushunjwa kumuhishira nyuma yimurirwa kuri sitasiyo yapolisi ya Nakuru kugira ngo iperereza rikomeze.

Nk’uko ubuhamya bwatanzwe n'umwe mu bamushinja kubahohotera, Peter K yaramusindishije mbere yo kumusambanya. 

Uwahohotewe, wari umushoferi wa TukTuk muri Nakuru, yavuze uburyo umushumba yabanje kumusaba kuzatwara abakristu abazana ku rusengero ku munsi w’ibirori itorero ryari riri gutegura, maze nyuma amusaba ko basangira inzoga.

Uwahohotewe akomeza avuga ko ka manyinya kamaze kumugeramo, Peter K yamusabye kwinjira mu modoka ye, idafite intebe z’inyuma, ibindi byakurikiyeho akaba atarabimenye kuko yari yasinze. 

Icyakora, nyuma yahoo, uwahohotewe yaje kubyuka ari kubabara cyane nyuma aza kumenya ko yasambanyijwe.

Ifatwa rya Peter K ryerekana intambwe igaragara mu guharanira ubutabera no kubugeza ku bahohotewe. 

Ubuyobozi bukaba busaba buri muturage waba ufite amakuru kuri uyu Peter K kuyabagezaho mu gihe iperereza rikomeje

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND