RURA
Kigali

Rurageretse hagati ya Kanye West na Kim Kardashian

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/03/2025 11:07
0


Kanye West, uzwi nka Ye, yongeye kugirana amakimbirane akomeye n’uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian, nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Lonely Roads Still Go to Sunshine.'



Iyi ndirimbo irimo amajwi y’umukobwa wabo North West ndetse na Sean "Diddy" Combs hamwe n’umuhungu we, Christian "King" Combs.  

Amakimbirane yaturutse ku gukoresha umwana wabo, North West

Kim Kardashian ntiyishimiye ko North agaragara muri iyi ndirimbo, ndetse yaragerageje gukumira ko isohoka binyuze mu nzira z’amategeko. Mu butumwa bwa WhatsApp bwaje kujya ahagaragara, Ye yagaragaje uburakari bwe ku cyemezo cya Kim cyo kwandikisha izina rya North mu buryo bwemewe n’amategeko."

Ati: Sinzongera kuvugana nawe ukundi."

Kim yagerageje kumwumvisha ko mbere bari bumvikanye ko izina ry’umwana rizandikwa ku buryo bizamurinda ibibazo by’amategeko. Ariko Ye yamusubije ati:  "Ndabyanga! Hindura iyo mikorere cyangwa intambara itangire. Kandi nta n’umwe muri twe uzavamo amahoro."

Kim yihutiye gufata ingamba

Nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya, Kim yohereje impapuro zisaba Ye kudashyira hanze iyi ndirimbo, ndetse anategura ibiganiro byihutirwa n'abavoka n’umucamanza. Gusa, Ye ntiyigeze ajya muri ibyo biganiro, ahubwo yahise asohora indirimbo nk’uko yari yabisezeranyije umukobwa we.  

Kim Kardashian ahangayikishijwe n’icyerekezo cy'uwahoze ari umugabo we

Mu gihe Kim yagaragaje ko ahangayikishijwe n’icyemezo cya Ye cyo gukoresha umwana wabo mu muziki we, uyu muraperi we akomeje urugendo rwo gushyigikira Diddy mu bibazo by’amategeko arimo.

Yakomeje yibasira ibyamamare bitavuga kuri iki kibazo, avuga ko badashyigikira umuvandimwe wabo.  

Ku rundi ruhande, abakunzi b’umuziki bakomeje kwibaza uko amakimbirane hagati y’aba bombi azarangira, ndetse n’icyemezo kizafatwa ku bijyanye n’ahazaza ha North West mu muziki.  

Kanye West na Kim Kardashian bongeye gukozanyaho nyuma y'uko uyu muraperi yifashishije umwana wabo, North mu ndirimbo nshya bahuriyemo na P. Diddy 

Kim ntashaka ko umwana we agira aho ahurira n'umuziki wa Se 

Aba bombi bagiye kumara imyaka 3 batandukanye byemewe n'amategeko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND