RURA
Kigali

Imyanzuro ya Trump ku ivangura ry’Abayahudi ku mashuri ikomeje guteza impagarara

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:15/03/2025 21:45
0


Perezida Trump yashyizeho ingamba zo kurwanya ivangura ry'Abayahudi ku mashuri makuru, byateje impaka ku bwisanzure bw'ibitekerezo.



Perezida Donald Trump arashaka gukomeza guhangana n’ibikorwa by'ivangura ry'abayahudi ku mashuri makuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byateje impaka hagati y’abanyeshuri n’abigisha. 

Abanyeshuri bavuga ko ubu buyobozi buri kugerageza gukumira uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo no gushaka kugenzura amahame y’uburezi ku mashuri makuru.

Ibi bibaye nyuma y’ifungwa ry’umunyeshuri ukomoka muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri kaminuza ya Columbia, nyuma y’ibikorwa byo kwigaragambya bashyigikiye abaturage ba Gaza. 

Abashinzwe umutekano, bagendeye ku itegeko, binjiye aho abanyeshuri baryama  ''dormitory'' y’abanyeshuri ku kigo cya Columbia, mu bikorwa byo gushaka abanyeshuri bafite iryo vangura ku buryo bwemewe n’amategeko.

The washington post yatangaje ko umuyobozi wa kaminuza ya Columbia yavuze ko yatewe agahinda n’ibikorwa by’abapolisi bashinzwe umutekano. 

Nubwo nta muntu yatawe muri yombi, impungenge zirakomeza ku bijyanye n’uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo mu mashuri makuru, ndetse hakaba hari impaka zikomeye ku buryo imiyoborere ya politiki ya Trump ishobora guhungabanya ubwigenge bw’uburezi n’uburenganzira bw’abantu.

Abanyeshuri bagaragaje impungenge z’uko igikorwa cyose cyo kwamagana intambara yo muri Gaza cyaba kigizwe nk’ivangura, bigashyirwa ku rwego rwo gukora imyigaragambyo idakwiriye ku mashuri. 

Ibi byerekana uburyo politiki ya Trump ifite ingaruka zikomeye ku buryo amashuri y’imyigire no kugenzura ibikorwa by’umutekano.

Uyu mubano hagati ya politiki ya Trump n’ibitekerezo bya rubanda ukomeje kuzamba no gufata intera ndende mu itangazamakuru, aho hatanzwe ibitekerezo byinshi bishinja Trump gukoresha igitugu mu guhangana n'abatavuga rumwe na politiki ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND