Kuva ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, Polisi y'u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’izindi nzego bazatangiza ku mugaragaro mu gihugu hose, ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, bizaba bigizwe n’imishinga n’inkunga bizafasha abaturage mu iterambere.
Ni ibikorwa byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.”
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane tariki ya 13 Werurwe, ibi bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, hizihizwa Kwibohora ku nshuro ya 31 n’imyaka 25 y’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.
Hazibandwa ku byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.
Abaturage bashimiwe uruhare n’ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko ibi ari umusaruro wavuye mu mu guhuriza hamwe ibikorwa by’Ingabo n’ibya Polisi.
Yagize ati: “Mbere habagaho ibikorwa by’Ingabo ukwabyo (Army Week) ndetse n’ibya Polisi (Police Month), ariko kuva mu mwaka ushize, hafashwe icyemezo cyo kubihuriza hamwe nyuma yo gukora isuzuma ku bufatanye na Minisiteri zitandukanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”
Yakomeje agira ati: “Nk'uko biri mu nshingano duhabwa n’itegeko rishyiraho Ingabo na Polisi, umutekano ni mugari, ugera no ku mibereho myiza, niyo mpamvu bisaba gufatanya n’abaturage mu gushyiraho ibikorwa bizamura imibereho myiza bikunganira iterambere ry’Igihugu, bimwe mubyo dukora buri mwaka.”
ACP Rutikanga yakomoje no ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka avuga ko Polisi y’u Rwanda izaba inizihiza imyaka 25 ishize, iri mu bikorwa by’ubufatanye n’abaturage, kuva ishinzwe ku itariki ya 16 Kamena 2000, imwe mu nshingano zayo akaba ari ugufatanya n’abaturage, bagashira ubwoba ntibarebe umupolisi ngo bamutinye ahubwo bakamwibonamo nk’umufatanyabikorwa.
Yavuze ko inyungu yitezwe muri ibi bikorwa ari uko abaturage
bazarushaho kugirira icyizere Ingabo na Polisi, no kumva ko ari bo izi nzego
zibereyeho kuko badahari ntawe zaba dukorera.
TANGA IGITECYEREZO