Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Theophile yatangaje ko kubera gushyira imbaraga mu nzira z’ubuhuza kuruta kujyana ibibazo byose mu manza, iyi nzira imaze kugabanya ibirarane by’imanza ku kigero cya 9%.
Yabitangaje mu kiganiro nyunguranabikerezo cyateguwe n’Ikigo cy'Igihugu cyo Gukemura Amakimbirane mu buryo bw’ubuhuza (ADR) ifatanyije na Minisiteri y’Ubutabera ndetse n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, gitumirwamo itangazamakuru nk’ijisho rya rubanda, kigaruka mu mbogamizi n’ibyiza byo kugana ubuhuza kuruta kwishora mu manza.
Yavuze ko impamvu yo gutumira itangazamakuru ari ukubera y’uko aribo bagera kure ndetse bashobora no kumenya ibibazo by’abaturage mu ba mbere, bityo bakaba batanga ibitekerezo by’uko iyi gahunda ya leta yagera ku bantu bose.
Yavuze ko icyuho kikiri mu buryo bwo kumenyekanisha gahunda yo gukemura amakimbirane batisunze inkiko, abahuza batabifitiye ubumenyi buhagije, haracyari abantu batari bumva ko ubuhuza bwabakemurira ikibazo, kugira raporo zuzuye zigaragaza umusaruro w’ikemurwa ry’amakimbirane hatisunzwe inkiko…
Nyamara nubwo hakiriho zimwe mu mbogamizi ndetse n’ikigero cyifuzwa kitari cyagerwaho,Mbonera Theophile yatangaje ko ubuhuza bumaze kugabanya ibirarane by’imanza mu butabera ku kigero cya 9%.
Ati “Icyo twe tubona, ni uko iyi politiki ijyaho, hari umusaruro dutangiye kubona. Turebye ibirarane byajyaga mu nkiko, mu bihe bya mbere aho twabonaga dutangiye kugira ibibazo bikomeye hari aho twabonaga tugeze kuri 63% y’ibirarane mu nkiko (Imanza zageze mu nkiko zikamara amezi atandatu zitari zacibwa).
Ni ukuvuga ngo mu manza zose zinjiye, 60% zarengeje ayo mezi atandatu ariko ubu imbaraga zatangiye kugenda zishyirwamo urabona ko biri kugabanyuka aho ubu tugeze kuri 54%, bigaragaza ko hamaze kuvaho 9% ryose,”
Umusaruro umaze gutangwa n’ubuhuza kuva mu mwaka wa 2017 kugera kuri 31 Ukuboza 2024, haciwe imanza 8,536 binyuze mu buhuza aho mu mwaka wa 2020 haciwe imanza 1,000 zose mu buhuza ntizagera mu nkiko.
Amadosiye Manini yanyuze mu buhuza, harimo ikibazo cy’amafaranga 9,500,000,000 Frw icy’amafaranga 8,332,971,768 Frw icy’amafaranga 6,000,000,000 Frw n’icyamafaranga 2,555,430,418 Frw wateranya aya mafaranga ugasanga angana na 26,363,711,899 Frw mu manza enye gusa.
Ibi bishimangira ko ubuhuza nayo ari inzira nziza yo kugana aho kugana inkiko ikindi kandi ubuhuza bukagira akarusho ko kugira ibanga abo bahuje kereka abifuje ko ibibazo byabo bimenyekana ariko mu gihe abafitanye amakimbirane bashaka kuyakemura nta wundi muntu ubijemo, babikirwa amakuru.
Bimwe mu byiza byo kugana inzira y’ubuhuza kuruta kujya mu manza, harimo kwirinda gutakaza umwanya munini, gutakaza amafaranga menshi ndetse no kwirinda gucibwa amafaranga mu gihe watsinzwe kandi inzira y’ubuhuza mu gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko byorohera abantu bikorwa mu gihe gito cyane.
Politiki y’ubuhuza ikubiye mu Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi rikaba ryarasimbuye Itegeko n°21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 rigena imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera yagaragaje ko inzira y'ubuhuza imaze kugabanya ibirarane by'imanaza ku kigero cya 9%
Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro nyunguranabitekerezo kigaruka ku ruhare rw'ubuhuza mu gukemura amakimbirane muri rubanda hatisunzwe inkiko
Abanyamakuru basobanuriwe uruhare rwabo mu gushishikariza abantu kugana inzira y'ubuhuza kuruta kwihutira kujya mu nkiko
TANGA IGITECYEREZO