Umuraperi Ntakirutimana Dany wamamaye nka Dany Nanone, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye ya mbere yise "112" mu rwego rwo gushimangira intego ze mu muziki, kuko ashaka kurenga isoko ryo mu Rwanda gusa, ahubwo agasingira n'amahanga mu bihe bitandukanye.
Mu myaka 10 ishize ari mu muziki, ni ubwa mbere uyu muhanzi akoze EP. Ariko mu Ukuboza 2023 yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali yamurikiyemo Album ye yise "Iminsi myinshi."
EP ye iriho indirimbo esheshatu, ndetse yazikoranyeho n'abahanzi banyuranye, ndetse n'aba Producer banyuranye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Dany Nanone yavuze ko yahisemo kwitirira EP ye umurongo w'ubutabazi wa Polisi y'u Rwanda (112) kubera ko yumva ari ikintu cyihutirwa abantu bakwiye kumenya kuri we, kuko ashaka kwambutsa umuziki we ukagera ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ati "Impamvu iyi 'EP' nahisemo kuyita 112 ni uko ariwo murongo wa Polisi ukoreshwa mu Rwanda, ni nk'uko muri Amerika haba umurongo wa 911 kandi irazwi cyane, no mu Rwanda barayizi.
Rero, twebwe dukoresha 112 nk'umurongo abantu bahamagaraho hari ikintu cyihutirwa bashaka kumenyesha nanjye rero nahisemo kuyita gutyo kubera ko nanjye birihutirwa."
Dany yavuze ko agiye gusohora iyi EP mu gihe yari amaze igihe kinini abafana be bamubaza ibihangano bishya, ashingiye ku muhate yashyize mu ikorwa ryayo "ntekereza ko abantu bakwiye gufata umwanya bakayumva kugirango bishime, kuko hariho indirimbo zitandukanye z'ubwoko bwinshi nziza abantu bazakunda."
Kuri EP ye hazumvikanaho abahanzi bashya nk'uko yagiye abigaragaza mu bihe bitandukanye. Dany Nanone avuga ko gukorana n'abo biri mu murongo yihaye wo gukomeza gushimangira ubufatanye mu bahanzi.
Ati "Byaba ari byiza tugize ibyo dukorana bakabyungukiramo, yaba abafana bunguka, ndetse n'uko kumenyekana. Niyo mpamvu rero nakoranye n'abahanzi bashya kuko nibo bakeneye kumenyekana kurusha abasanzwe bahari. Niyo mpamvu nahisemo gukorana nabo."
Danny Nanone yavuze ko gukorana na Pastor P kuri EP ye bishingiye ku mubano mwiza bafitanye. Yibutsa ko ari we wamukoreye indirimbo 'Iminsi myinshi' yitiriye Album ye, byanatumye amwiyambaza mu ikorwa ry'iyi EP.
Ati "Ankorera ibintu byiza, kandi iyo mukeneye ndamubona. Ni umuntu uhora unkorera ibintu byiza, ni umuhanga, kandi ni Producer abantu benshi bazi, badashidikanya imikorere ye, ndetse ntibashidikanya ku mikorere ye."
Dany Nanone yavuze ko yahisemo gukorana na Pastor P indirimbo 'Amadosiye' kuri iyi EP bitewe n'ubwo bushuti bubakanye kandi 'ndabizi abantu bazayikunda cyane.
Urugendo rwa Dany Nanone mu myaka 10 ishize rwaranzwe n’iterambere mu muziki wa Hip-Hop nyarwanda, ibikorwa bitandukanye, n’uruhare mu guteza imbere injyana.
Dany Nanone yabaye umwe mu baraperi bafite ubuhanga mu mirapire shyira imbaraga mu magambo (flow na punchlines). Yigaragaje cyane mu ndirimbo zitandukanye, haba iz’ubukwe n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.
Yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), ari umwe mu baraperi bake bashoboye guhatana muri iri rushanwa ryari rikomeye. Iri rushanwa ryamufashije kumenyekana cyane no kugira abafana benshi.
Dany yakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, bigira uruhare mu gukomeza kwamamaza injyana ya Hip-Hop. Indirimbo ze zakunzwe n’abakunzi ba rap, cyane cyane abakunda imivugo ikarishye mu magambo.
Yagerageje kwagura ibikorwa bye, atari mu muziki gusa, ahubwo no mu bindi bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro. Uyu mugabo yagize uruhare mu guteza imbere Hip-Hop, akangurira urubyiruko gukunda no gushyigikira iyi njyana.
Yanyuzemo ahagarika umuziki igihe gito, ariko yagarutse afite intego nshya; ni nyuma y’imyaka irenga itatu yashize ari ku ishuri rya muzika rya Nyundo.
Dany Nanone yagaragaje guhindura imitekerereze, anagaruka mu muziki afite intego zo kurushaho gutanga ubutumwa bufite inyigisho.
Yagize uruhare mu gukomeza Hip-Hop
nyarwanda, anafasha abahanzi bashya kubona inzira muri iyi njyana. Dany Nanone
ni umwe mu baraperi bakomeje kugira izina rikomeye mu Rwanda, kandi urugendo
rwe ruracyari rugari mu gufasha injyana ya Hip-Hop gukura no kugira imbaraga.
Dany Nanone yatangaje ko agiye gushyira ku
isoko Extended Play (EP) ye ya mbere yise '112'
Dany Nanone yavuze ko yahisemo kwitirira
EP ye umurongo w'ubutabazi wa Polisi kubera ko akeneye kumvikanisha ahazaza h'umuziki
we
Dany Nanone yatangaje ko yitabaje Pastor P
kuri EP kubera ko ariwe wamukoreye indirimbo yitiriye Album ye yamuritse mu
Ukuboza 2023
Dany Nanone yumvikanishije ko nyuma ya EP
yise 112, azasohora indi yise 911 mu kumvikanisha ko ashaka ko amahanga
amumenya
Dany Nanone yatangaje ko EP ye izajya ku isoko, ku wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025 ku mbuga zitandukanye
TANGA IGITECYEREZO